Igikuba cyacitseย mu Karere ka Rubanda nyuma yโuko umugore umwe yapfuye mu gihe cyโibirori byo kwamamaza umukandida wa NRM muri Rubanda East.
Uwitabye Imana ni Peace Zikanga, utuye mu mudugudu wa Rwenkunguru, mu kagari ka Bubaare, mu murenge wa Kibuzigye. Amakuru aturuka mu bitabiriye igikorwa avuga ko Peace yagaragaje imbaraga nyinshi mu kubyina mu birori byabereye ku isoko rya Mubuhinga Trading Centre, ariko nyuma yโigihe gito yikubise hasi, agahita apfa.
Nyuma yโicyo gikorwa, umuryango we nโabaturage bahise batwara umurambo we mu rugo kugira ngo hatangire imyiteguro yo kumushyingura.
Nubwo ibi byababaje benshi, gahunda zo kwamamaza ntizihagaritswe, kuko abategura ibikorwa bakomeje nโibirori byabereye mu mujyi wa Hamuhambo Town Council mu masaha ya nyuma ya sa sita
Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Rubanda, Abel Barugahare, yemeje ibyabaye avuga ko nta bikorwa byโubugizi bwa nabi byabaye, ahubwo ari impanuka isanzwe.
Yasabye abaturage kwitwararika mu bikorwa bya politiki, byโumwihariko mu gihe habayeho ibikorwa bisaba imbaraga nyinshi, ati:
โNdakangurira buri wese kujya yitabira ibikorwa byo kwamamaza yitondeye ubuzima bwe, cyane cyane ahabera ibirori bisaba imbaraga nyinshi nkโimbyino nโimyidagaduro.