Home Uncategorized Umuganura isoko y’ubumwe n’ishingiro ryo kwigira

Umuganura isoko y’ubumwe n’ishingiro ryo kwigira

0
55

Kuri uyu wa 1.kanama Abanyarwanda hirya no hino mu gihugu bizihije umunsi mukuru w’Umuganura, umunsi ngarukamwaka wizihizwa buri wa gatanu wa mbere w’ukwezi kwa munani (Kanama), hagamijwe kwishimira umusaruro w’ukwezi kw’ubuhinzi, ubucuruzi, n’indi mishinga yateye imbere mu gihugu.kurwego rw’igihugu uyumuhango ukaba wabereye mu Karere ka Musanze.

Umuganura ni umunsi ufite amateka akomeye mu Rwanda rwa kera, aho abami, abahinzi, n’abaturage bose bahuriraga ku meza bagashimira Imana n’abakurambere ku musaruro bejeje. Uyu munsi wagize uruhare rukomeye mu kwimakaza ubumwe, ubufatanye no kwiyubaha kw’Abanyarwanda nk’igihugu kigendera ku muco.

Umushyitsi mukuru muri uyu muhango yari Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu , aho mubutumea yatanze yagize  ati:Kwizihiza Umuganura si umunsi wo kurya gusa, ahubwo ni igihe cyo gusesengura intambwe igihugu cyateye, guha agaciro umuco wacu, no gushishikariza urubyiruko kwitabira ibikorwa by’iterambere bishingiye ku ndangagaciro zacu.

Dominique Habimana Assumes Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu.                                                            Muri uyu muhango habayeho:Gutanga umuganura w’ibikomoka ku buhinzi, ubworozi n’ubucuruzi,aho hari imiryango itanu yo mukarere ka Musanze ikomoka mu Murenge itandukanye yahawe Inka.

Hari Kandi imbyino n’indirimbo za gakondo, nk’uko byahoze bigira uruhare mu kuragiza umusaruro.

Mu mateka y’u Rwanda, Umuganura ni umwe mu minsi mikuru ya mbere mu nzego z’imibereho. Wahuzaga imbaga y’abantu: abami, abatware, n’abaturage, bose bagatangira umwaka bashimira Imana n’abakurambere, basangira ibyagezweho kandi bagahiga kuzakomeza kwitwara neza.

Muri ibi bihe bya none, Umuganura uhuza igihugu cyose mu buryo bwagutse, ugahuza n’iterambere rishingiye ku buhinzi, ubworozi, ubucuruzi, uburezi, n’ikoranabuhanga.

Umuganura isoko y’ubumwe n’iterambere ryo kwigira.

NO COMMENTS