Home Politics Urubyiruko nirwo rufite ejo hazaza hubucuruzi bw’u Rwanda

Urubyiruko nirwo rufite ejo hazaza hubucuruzi bw’u Rwanda

0
50

Ku wa Kabiri tariki ya 5 Kanama 2025, ku kibuga cy’imurikagurisha i Gikondo hatangijwe ku mugaragaro Imurikagurisha Mpuzamahanga rya Kigali, risanzwe riba buri mwaka, rikaba rifatwa nk’ihuriro rikomeye ry’ubucuruzi, ishoramari n’ihangana ry’ibitekerezo hagati y’abanyarwanda n’abanyamahanga.

Muri uyu mwaka, imurikagurisha ryagaragayemo udushya, aho abashoramari bakiri bato ndetse n’abakora mu rwego rw’ibikoresho by’ubwubatsi bahawe umwanya munini mu kugaragaza ibyo bakora no guhura n’abakiriya bashya.

Mu ijambo rye, Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya PSF Rwanda, yavuze ko iyi ari intambwe ikomeye mu guteza imbere ubucuruzi butangirwa imbere mu gihugu, agira ati:

Ni iby’agaciro kubona abashoramari bato nabo baha umwanya. Bigaragaza ko ejo hazaza h’ubucuruzi bwacu hari mu maboko y’urubyiruko. Kandi turishimira kubona n’abatanga ibikoresho by’ubwubatsi bahabwa umwanya, kuko ni urwego rukura cyane muri iki gihe.

Jeanne Françoise MUBILIGI umuyobozi w’urugaga rwabikorera mu Rwanda

Ku rundi ruhande, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, yashimangiye ko Guverinoma ikomeje gushyira imbaraga mu gushishikariza Abanyarwanda n’Abanyamahanga kwitabira iri murikagurisha, nk’umwanya wo kungukira byinshi no gufungura amarembo y’ubucuruzi mpuzamahanga.

Ubutumwa dufite ni bumwe: Imurikagurisha ni urubuga rwo gutera imbere. Nka Minisiteri, tuzakomeza gushishikariza abikorera n’abashoramari, haba ab’imbere mu gihugu n’abava hanze, kuza hano bagasangiza abandi ibitekerezo n’ibicuruzwa byabo.

Antoine Marie Kajangwe :umunyamabanga uhoraho muri MINICOM

Imurikagurisha rya Kigali rizamara ibyumweru bitatu, rikazahuza abamurika barenga 400 baturutse mu bihugu bitandukanye. Biteganyijwe ko rizasozwa n’igikorwa cyo guhemba abagaragaje udushya twihariye.

NO COMMENTS