Home Politics Gasana Alfred wigeze kuba minisitiri w’umutekano yaje muri sena y’u Rwanda

Gasana Alfred wigeze kuba minisitiri w’umutekano yaje muri sena y’u Rwanda

0
51

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashyizeho Abasenateri nk’uko biteganywa n’Ingingo ya 80 y’Itegeko Nshinga. Abo ni Prof Dusingizemungu Jean Pierre, Uwizeyimana Evode, Dr Uwamariya Valentine na Gasana Alfred.

Sena y’u Rwanda igizwe n’Abasenateri 26 barimo 12 batorwa mu Ntara, umunani bashyirwaho na Perezida wa Repubulika, bane bashyirwaho n’Ihuriro Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda na babiri baturuka muri za Kaminuza cyangwa ibigo by’ubushakashatsi.

muri 2020 nibwo Senateri Evode Uwizeyimana, Senateri Kanziza Epiphanie, Senateri Dusingizemungu Jean Pierre na Twahirwa André bari bashyizweho na Perezida wa repubulika . uretse senateri Twahirwa Andre na senateri Kanziza Epiphani babonye ababasimbura abandi barangije manda  ni Senateri Alexis Mugisha na Clotilde Mukakarangwa ndetse bamaze kubona ababasimbura binyuze mu matora yakozwe n’Inteko Rusange y’Ihuriro ry’igihugu Nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya Politiki (NFPO) ku wa 14 Ukwakira 2025.Hatowe Dr. Habineza na Nkubana Alphonse

Abasenateri bagenwa na Perezida wa Repubulika ntibemezwa n’Urukiko rw’Ikirenga kandi bashyirwaho nyuma y’Abasenateri batorwa n’abashyirwaho n’izindi nzego.

Abasenateri umunani bashyirwaho na Perezida wa Repubulika, by’umwihariko yitaye ku bumwe bw’Abanyarwanda, ku ihagararirwa ry’igice cy’Abanyarwanda amateka agaragaza ko basigaye inyuma no ku zindi nyungu rusange z’Igihugu.

Nibura 30% by’Abasenateri batowe n’Abasenateri bashyizweho bagomba kuba ari abagore.

Dr Uwizeyimana Vlentine
Gasana Alfred
Evode Uwizeyimana
Prof Dusingizemungu Jean

 

NO COMMENTS