Nibura abantu 42 bishwe mu bitero byabaye mu mpera z’icyumweru mu ntara ya Benue muri Nigeria, nk’uko byemejwe n’umuyobozi waho.

0
69

Nibura abantu 42 barashwe bahita bapfa mu bitero byagabwe mu mpera z’icyumweru mu gace ka Gwer West, ko mu ntara ya Benue iri hagati muri Nigeria, bikekwa ko byakozwe n’aborozi, nk’uko byatangajwe n’umuyobozi waho ku wa Kabiri.
Victor Omnin, uyobora akarere ka Gwer West, yavuze ko imibiri 32 yabonywe mu bitero byabaye ku cyumweru mu midugudu ya Ahume na Aondona, mu gihe abandi 10 bishwe mu kindi gitero cyabaye ku wa Gatandatu mu midugudu ya Tyolaha na Tse-Ubiam.
 Ni ibintu bibabaje cyane. Ubu tuvugana turacyakuramo imibiri y’abapfuye, ni ko Victor Omnin yabwiye abanyamakuru.
Benue iherereye mu gace ko hagati muri Nigeria kazwi nka Middle Belt, aho igice kinini cy’Abayisilamu bo mu Majyaruguru gihurira n’Abakristu benshi bo mu Majyepfo.
Ako gace karangwa n’amakimbirane ashingiye ku guhangana ku ikoreshwa ry’ubutaka, hagati y’aborozi bifuza aho baragirira inka zabo, n’abahinzi bakeneye ubutaka bubereye ubuhinzi.
Izi mpagarara zikunze gukomeza gukazwa n’amakimbirane ashingiye ku moko no ku myemerere y’idini bitandukanije abaturage.
Ibiro by’Umuyobozi w’Intara ya Benue, Hyacinth Iormem Alia, byatangaje ko n’umupadiri Gatolika yarashwe n’abagabye ibitero muri ako gace, ubu akaba ari mu bihe bikomeye ariko ubuzima bwe buri kugenda bwisuganya.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here