Ubwenegihugu bwakomeje kuba ikibazo gikomeye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), aho ihohoterwa ryagiye riterwa n’abanyapolitiki bo mu burasirazuba bw’igihugu bagamije kwibasira Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda.
Uko ubutegetsi muri DRC bwagiye busimburana urwango k’ubatusi rwagiye rurushaho kwiyongera ariko Ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi ni bwo bwabaye bubi kurusha ubundi. Abategetsi ba leta ya Congo bagiye batangaza ku mugaragaro ko uwahoze ari Perezida Joseph Kabila atari Umunyekongo ahubwo ari Umunyarwanda, kenshi babikora mu rwego rwo kumushinja no kumuhuza n’inyeshyamba za AFC/M23.
Ibyo birego biheruka byatangijwe na Kinshasa hagamijwe gushinja Kabila ko ari umunyamahanga ndetse ngo akaba intumwa y’u Rwanda, nk’uko babivuga no ku inyeshyamba za AFC/M23 zigenzura ibice binini by’intara ya kivu y’amajyaruguru na Kivu y’amajyepfo.

Amagambo ya Tshisekedi yashinjaga Kabila yakomeje gukongeza ibiganiro bikemanga ubwenegihugu bwa Kabila.
Minisitiri w’Intebe wungirije ushinzwe ubwikorezi n’itumanaho, Jean-Pierre Bemba, yashinje Kabila gushyigikira inyeshyamba za AFC/M23 ndetse avuga ko Kabila atari umwana nyirizina wa nyakwigendera Perezida Laurent-Désiré Kabila.
Mu kiganiro yahaye radiyo Top Congo ikorera i Kinshasa, ibyo Bemba yashinjaga byazamuye impungenge ku ngaruka inkuru zerekeye inkomoko ya Kabila zishobora kugira ku Batutsi b’Abanyekongo. Umusesenguzi umwe yibajije ati: “Niba umuntu wayoboye igihugu imyaka 18 yitwa ko ari umunyamahanga (Umunyarwanda), uburenganzira n’ubwenegihugu by’Abatutsi b’Abanyekongo bizigera byemerwa ryari?
Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka rya Perezida Tshisekedi, Union pour la Démocratie et le Progrès Social (UDPS), Augustin Kabuya, na we yatangaje ko Kabila atari Umunyekongo, ahubwo ari Umunyarwanda. Iri jambo rye rihuye n’imbaraga leta yashyize mu kumugaragaza nk’umunyamahanga.
Umuvugizi wa leta ya Congo, Patrick Muyaya, yashinje Kabila “kwiyitirira kuba umuyobozi w’inyeshyamba” no kuba umwizerwa ku Rwanda. Nubwo atamwise Umunyarwanda mu magambo ye, ibyo Muyaya yavuze byongeraga imbaraga ku bikorwa byo gushidikanya ku ku kuzerwa kwa Kabila no ku nkomoko ye.
Uretse abayobozi bakuru ba politiki muri Congo bamwitirira kuba Umunyarwanda, Minisitiri w’Ubutabera wa Congo, Constant Mutamba, yagize uruhare rukomeye mu bikorwa bya mbere byo kugeza kabila imbere y’ubutabera, muri mata yavuzeko hari “inyandiko nyinshi, ubuhamya, n’ibimenyetso bifatika” bihamya ko Kabila afite aho ahuriye n’inyeshyamba za AFC/M23.
Yategetse ko umutungo wa Kabila wafatirwa ndetse asaba ko ukurikiranwa n’ubutabera, amusobanura nk’umunyabyaha w’ubutasi ufite aho ahuriye n’abanyamahanga, bityo yongera gushyigikira inkuru ivuga ko Kabila ari intumwa ya Rwanda.
Abafatanyabikorwa ba Tshisekedi bavuga ko imikoranire ya Kabila na AFC/M23 cyangwa uko yakuriye hanze ya RDC bituma ataba “Umunyekongo w’ukuri,” iyi ni imyumvire bamwe mu banyapolitiki ba Congo bakunze gukoresha kugira ngo bazimanganye Abatutsi b’Abanyekongo bababona nk’abanyamahanga.
i Kinshasa, guhamya umuntu uwo ari we wese ko ari umunyarwandai cyangwa Umututsi biba ari impamvu yo kumuhohotera. Mu myaka myinshi, Abatutsi b’Abanyekongo bahoraga bitwa Abanyarwanda cyangwa abanyamahanga muri RDC, kandi Kinshasa yatangaga amabwiriza ku mugaragaro yo kubica, kubakubita no kubangamira ubuzima bwabo, byose bigakorerwa ubutegetsi burebera.
Guverinoma ya Tshisekedi imaze igihe kinini yongera amagambo y’urwango kubanyekongo bavuga ikinyarwanda. Kwita Kabila umunyamahanga cyangwa Umunyarwanda, ni ukugaragaza ubushobozi buke bw’imiyoborere muri kiriya gihugu.











