U Rwanda ruracyakira ibihugu n’abashoramari batandukanye mu imurikagurisha mpuzamahanga ngarukamwaka, rigiye kuba ku nshuro ya 28. Iri murikagurisha rizatangira ku itariki ya 29 Nyakanga 2025 rikazarangira ku ya 17 Kanama 2025, rikabera nk’uko bisanzwe mu (Expo Grounds), i Gikondo mu Mujyi wa Kigali.
Uyu mwaka, imurikagurisha ry’uyu mwaka rizibanda ku ngeri z’inganda n’ibikorwa remezo bifite uruhare runini mu iterambere ry’ubukungu, birimo: Itumanaho n’ikoranabuhanga
Ibigo bya Leta,Ubwubatsi,Ubuhinzi,Ibikoresho by’ikoranabuhanga,Ibikomoka kuri peteroli,Imashini n’ibikoresho bikomeye, Inganda z’imyenda, Ubukerarugendo, Ubukorikori, Ibikoresho byo mu nzu , Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, Serivisi z’imari (cyangwa ibigo by’imari n’amabanki), Ibiribwa n’ibinyobwa, n’ibindi byinshi bitegerejwe kwigaragaza.
Nk’uko byatangajwe n’abategura iri murikagurisha, ikoranabuhanga n’itumanaho bizahabwa umwihariko, hagamijwe kwerekana uko u Rwanda n’ibihugu bitandukanye bikorana naryo mu kwihutisha serivisi no guteza imbere ubukungu bushingiye ku bumenyi.
Abitabiriye iri murikagurisha bagiye kuzabona amahirwe yo guhura n’abanyamuryango b’inganda zitandukanye, abashoramari mpuzamahanga, abacuruzi, ndetse n’abakora mu nzego za Leta. Ni urubuga rukomeye rufasha mu guhuza amasoko, kumenyekanisha ibicuruzwa n’ibigo, ndetse no gusinyana amasezerano y’ubufatanye.
Imurikagurisha mpuzamahanga rya ryo muri uyu mwaka biteganyijwe ko rizajya ryakira abarenga 25,000 buri munsi, ryitabirwe n’ibihugu 30 n’abamurika bagera hagati ya 450 na 500 baturuka mu nzego zitandukanye, bityo rikaba rimwe mu mamurikagurisha manini muri aka karere.
Imurikagurisha rya 2024 ryaherukaga kwakira abamurika barenga 400 baturutse mu bihugu birenga 30, rikanasurwa n’abasaga ibihumbi 200. Abategura irya 2025 bemeza ko uyu mwaka hitezwe umubare munini kurushaho, bitewe n’ukuntu ubukungu bwagaragaje kwiyuburura nyuma y’ingaruka za COVID-19.
Iki gikorwa kibera mu Rwanda kiba ari urubuga rw’ubucuruzi mpuzamahanga, kikaba n’amahirwe y’ingenzi ku bakora inganda z’ubwubatsi, ubuhinzi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, serivisi z’imari, inganda z’imyenda n’ubukorikori.












