Ubutumwa bwa AU muri Somalia bugiye guhagarara

0
56

Ubutumwa bushya bw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe muri Somaliya, buzwi nka AUSSOM (African Union Support and Stabilisation Mission in Somalia), buri mu kaga ko guhagarikwa burundu kubera ikibazo gikomeye cy’amikoro. Iyo tariki ya mbere Nyakanga yitezweho kuba umunsi ukomeye w’igenzura (reckoning day), kuko amafaranga yakabaye afasha mu mikorere y’iyo mission ataragera ku rwego na ruto rw’icyifuzo cyatanzwe.

Mu gihe ubuyobozi bwa AUSSOM busaba nibura $166.5 miliyoni yo gukoresha mu mwaka w’ingengo y’imari utangira ku ya 1 Nyakanga 2025, kugeza ubu bamaze kubona $16.7 miliyoni gusa, bingana na 18% by’ayakenewe. Harimo n’imyenda yasizwe na mission yasimbuwe ya ATMIS, aho ibirarane byo kuva mu 2022 kugeza 2024 bigeze kuri $93.9 miliyoni, byiganjemo ayo Uganda, Kenya, Burundi, na Ethiopia bagombaga guhabwa.

Abasesenguzi b’amahoro n’umutekano bavuga ko iyi funding cliff ( ibura rikabije ry’amikoro ) rishobora gutuma ibikorwa bya AUSSOM bihagarara burundu, bikaba byongera icyuho cy’umutekano muri Somaliya, cyane cyane mu rugamba rukomeye rugamije guhashya umutwe w’iterabwoba wa Al-Shabaab.

Ubutumwa bwa AUSSOM bufite inshingano zirimo gufasha Leta ya Somaliya kubaka inzego z’umutekano, kurinda abasivili no guhashya iterabwoba. Kuva ATMIS yakurwa ku butegetsi, abakozi b’iyi mission bashya bari bategerejwe kwinjira mu bikorwa bitandukanye byo gukomeza gahunda y’amahoro n’iterambere.

Gusa kubera ikibazo cy’amikoro, ibikorwa byinshi birimo guhagarara birimo:

  • Ingendo za gisirikare zo guhashya Al-Shabaab ziratinda.

  • Ibigo byita ku barwayi n’impunzi birafungwa.

  • Ubutumwa bwo gukumira ibyaha birimo ihohoterwa rishingiye ku gitsina ntibukirimo gukorwa uko bikwiye.

    Ubusanzwe imbaraga nyinshi z’inkunga zari zituruka kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Leta y’u Bwongereza. Ariko mu mezi make ashize, izi Leta zarasubiye inyuma mu nkunga zazo kubera impinduka mu bipimo by’umutekano n’imbogamizi z’ubutegetsi bwa Somaliya. USAID imaze guhagarika imishinga myinshi y’inkunga, harimo iyagenerwaga abana b’imfubyi n’abarwaye imirire mibi, aho nk’ibigo birenga 120 byari byarafunzwe kugeza muri Werurwe 2025.

    Abakozi b’imiryango itanga ubutabazi baratabaza. Umwe mu bari mu bikorwa by’ubutabazi yagize ati: Abantu barimo gupfa, kandi bazakomeza gupfa niba hatagize igikorwa vuba.

    Mu gihe habura iminsi mike ngo uwo mwaka w’ingengo y’imari utangire, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe wahamagariye abaterankunga gushyigikire AUSSOM. Harimo icyifuzo cyo kubona byihuse $190 miliyoni kugira ngo ubuzima bw’ubutumwa budahagarara.

    Ikibazo gikomeye ni uko n’Inama y’Umutekano y’Umuryango w’Abibumbye (UN Security Council) yatinze kwemeza umwanzuro 2719 w’umuryango w’abibumbye wari ugamije gushyigikira AUSSOM mu buryo  busaranganyijwe hagati ya AU na UN. Ibi bikaba biri mu byatumye amafaranga atagera ku butumwa nk’uko byari biteganyijwe.

    Inama za nyuma zo gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mwanzuro 2719 n’ubushobozi bwa AUSSOM ziteganyijwe hagati ya Kamena n’ukwezi gutaha kwa Nyakanga. Ariko igihe kigenda gishira,niko umutekano wa Somaliya ushobora kongera gusubira mu icuraburindi ry’iterabwoba n’ubusahuzi.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here