Uyu munsi mu gihugu hose hatangiye ibizamini bya Leta bisoza umwaka wa gatandatu w’amashuri abanza. Ni ibizamini biteganijwe kuzamara iminsi itatu, bikaba byitabiriwe n’abanyeshuri ibihumbi n’ibihumbi baturutse mu gihugu hose, harimo n’abafite ubumuga.
Nk’uko byatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), uyu mwaka abanyeshuri bose bari gukora ibizamini ni 220,840. Muri bo, abahungu ni 100,205 naho abakobwa ni 120,635, bigaragaza ko abakobwa ari bo benshi ku nshuro ya gatatu yikurikiranya.
NESA ivuga ko mu bagize amahirwe yo gukora ibizamini, harimo n’abanyeshuri barenga 640 bafite ubumuga, barimo abafite ubumuga bwo kutumva no kutabona. Aba banyeshuri bahawe ibikoresho bibafasha gukora ibizamini mu buryo buboroheye, harimo n’igihe cy’inyongera cyo kwandika, kugira ngo bagire amahirwe angana n’abandi.
Minisitiri w’Uburezi, Bwana Joseph Nsengimana yasabye ababyeyi, abarimu n’abashinzwe uburezi bose gushyigikira abana muri iki gihe cy’ibizamini, yongeraho ko Leta izakomeza gushyira imbere ireme ry’uburezi no kutagira uwo isiga inyuma.
Yagize ati:Twashyizeho ingamba zituma n’abana bafite ubumuga babona amahirwe angana n’abandi. Bafite ubushobozi, bakeneye amahirwe n’ubufasha bukwiye. U Rwanda rwiyemeje guteza imbere uburezi budaheza.

Minisitiri yakomeje ashimira abarimu n’abayobozi b’ibigo by’amashuri ku ruhare bagira mu gutegura neza abanyeshuri, ndetse asaba ko hakomeza gushyirwa imbaraga mu burezi bufite ireme, burangwa n’uburinganire n’ubwuzuzanye.

Ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza bizasozwa ku wa Gatatu tariki ya 2 Nyakanga 2025, aho abanyeshuri bazaba bakoze amasomo atandukanye arimo: Ikinyarwanda, Imibare, Icyongereza, ubumenyi rusange n’Indangagaciro na Kirazira.












