Gusigasira amateka ,Inkingi y’umuco n’icyerekezo cy’ejo hazaza

0
41

Mu gihe isi ikomeje gutera imbere mu ikoranabuhanga n’imibereho mishya, amateka n’umuco gakondo bikomeje kwibagirana buhoro buhoro, cyane cyane mu rubyiruko rutarabonye umwanya wo kuyamenya. Ni muri urwo rwego abatuye  mu karere ka Gakenke, na Rulindo batangiye gushyira imbaraga mu bikorwa bigamije gusigasira amateka n’umuco byabaranze kuva kera.

Mu murenge wa Muhondo ho mu Karere ka Gakenke niho honyine yasigaye ivubiro  hakaba n’igicumbi cy’ Umuganura , abahatuye bakaba basaba ko aho hantu hakitabwaho kugirango harusheho kubyazwa umusaruro.

Francois ni umuturage wo mu kagari ka Huro asabako bakubakirwa ibikorwaremezo byabafasha kubyaza umusaruro aha hantu ndangamurage.

Ati: badufashe kubona umuhanda ugera hano I Huro kugirango hatangire kubyaza umusaruro unatanga inyungu kubatuye hano I Huro

Francois umuturage w’ i Huro

ntabwo ari muri Gakenke gusa hari nahandi hantu ndangamurage hari i Nturo ho mu Karere ka Rulindo ahasangwa ibiti byaramvurwagamo ingoma ari ngaho haramvuriwe ingoma Karinga.

Abayobozi b’Akarere ka Gakenke ndtetse na Rulindo bibukije ahandi hantu ndanga murage hakwiye gusigasirwa no gusura harimo nko ku kirenge cya Ruganzu no kumusizi wa Kabuye.

Uwiringiyimana Jean Claude intebe y’ inteko yungirije ushinzwe kubungabunga umuco n’ururimi yasabye abatuye ahantu ndangamurage kuhabungabunga no kuhacungira umutekano mu rwego two gusigasira amateka y’Igihugu.

Yanasabye abatuye ahandi ndanga mateka ko kizira gusenya ,gukuraho,gusana cyangwa guhindura umwimere w’ ibimenyetso ndangamurage.

Uwiringiyimana Jean Claude Intebe y’inteko yungirije

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here