UMUGANURA 2025: Umunsi w’Ubumwe, Umurage n’Icyerekezo mu Rwanda

0
72

Umuganura, ni umwe mu minsi mikuru ya kera mu Rwanda, umaze imyaka irenga 1000 wizihizwa nk’igihe cyo gushimira Imana, kwishimira umusaruro w’umwaka, no guhiga ibishya. Mu mateka yawo, watangijwe ku mugaragaro n’Umwami Ruganzu II Ndoli mu kinyejana cya 17, waje guhabwa imbaraga nk’ikimenyetso cy’ubusabane hagati y’umwami n’abaturage, ndetse n’umwanya wo kugaragaza umwero, ubumwe, n’imihigo mu gihugu.

Umuganura wa 2025 wizihijwe mu nsanganyamatsiko yibanda ku isoko y’Ubunyarwanda n’ubumwe bw’Abanyarwanda. Abayobozi n’abaturage bibukijwe ko Abanyarwanda bose ari umuntu umwe, ko iyo bunze ubumwe bagira iterambere n’uburumbuke. Ni umunsi wo kwibuka inkomoko y’abanyarwanda n’abakurambere b’intwari babaye icyitegererezo mu kwiyubakira igihugu gitekanye.

Mu muganura:

  • Haganurwa ibyejejwe, binatuma dukangukira umuco wo kwihaza no kwigira;
  • Abakoze neza banywera ku ntango, nk’ikimenyetso cy’ishimwe n’icyizere;
  • Abanebwe bo banywera ku keso k’isoni, hagamijwe kubakangura no kubatoza umurava, ngo ubutaha bazabe mu banyeshimwe;
  • Habaye imihango y’umuco ikorwa ni:
    • Guha abana amata
    • Gutwerera no kwakira intwererano
    • Kumurika imbuto zeze
    • Kwanywera ku binyobwa by’amasaka, urutoki n’ibindi biva mu mwero w’u Rwanda
  • Hagaragazwa imbuto nkuru z’igihugu n’inshya zashimye ubutaka bw’u Rwanda.

Imbyino gakondo

Ubutumwa bw’Abayobozi bwibanze ko Umuganura ari ipfundo ry’igihugu

Guverineri w’intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice: “Umuganura ni umunsi w’ubufatanye aho abayobozi n’abaturage bashimira Imana umwero babonye, kandi bakawusangira nk’umuryango umwe.”

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Rubingisa Pudence:

Mu kwizihiza Umuganura wabereye mu Murenge wa Kazo, Akarere ka Ngoma, Guverineri Rubingisa yagize ati: “Umuganura si igikorwa cyo kwizihiza gusa, ni umwanya wo kwishimira ibyagezweho no guhigira ibindi.”

Guverineri Rubingisa yibukije ko Umuganura ari umwanya wo gusuzuma uko abaturage bagenda bagera ku iterambere, hakaba n’umwanya wo kongera imbaraga mu mihigo mishya.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique yagize ati: Kwizihiza Umuganura si umunsi wo kurya gusa, ahubwo ni igihe cyo gusesengura intambwe igihugu cyateye, guha agaciro umuco wacu, no gushishikariza urubyiruko kwitabira ibikorwa by’iterambere bishingiye ku ndangagaciro zacu.

Muri make icyo abayobozi bahurijeho nuko Umuganura Atari igikorwa cy’amateka gusa, ahubwo ni umurage n’icyerekezo cy’igihugu. Iyo twawizihije, twibuka ibyagezweho, dushimira Imana, dusabana nk’umuryango, tukiyemeza gukomeza kuba igihugu cyunze ubumwe, gikomeye ku muco n’ubutwari, kinyuzwe no kwigira.

Abitabiriye bose bishimiye uyu munsi nk’umwanya wo kongera kwiyemeza gukora neza mu mwaka mushya wa 2025–2026.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here