Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yibukije ko gushyiraho umuyobozi wa konsila w’igihugu cy’amahanga ku butaka bwayo bisaba kubanza guhabwa uburenganzira bwemewe na Leta ya Kinshasa, hakiyongeraho icyemezo gitangwa na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga.
Ibi byatangajwe nyuma y’uko ibiro bya perezida wa kenya bisohoye amakuru yerekeye ishyirwaho ry’abahagarariye Kenya muri RDC, harimo no gutangaza Konsila wicyo gihugu muri Goma.
Mu itangazo ryasohowe, Kinshasa yibukije ko, nk’uko biteganywa n’Amasezerano ya Viyena yo ku wa 24 Mata 1963 ku mikoranire ya za konsila, gushyiraho Konsila bisaba ubusabe bwemewe binyuze mu nzira za dipolomasi, kandi RDC izasubiza gusa ibinyuze muri izo nzira.
Guverinoma ya Congo yanenze cyane iki cyemezo cyo gushyiraho Konsila muri Goma, kuko uyu mujyi uri mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru ukomeje kuba mu maboko y’inyeshyamba za M23/AFC. Kinshasa ivuga ko muri ako gace hakomeje kugaragara ihohoterwa rikomeye rikorerwa abasivile, abagore n’abana, nk’uko byemejwe n’impuguke za Loni n’Ibiro by’Umuyobozi Mukuru w’Uburenganzira bwa Muntu (HCDH).
“Ibi byakozwe ntibyemewe kandi ntishobora kwemerwa nta burenganzira bwemewe bwa Leta ya Congo,” ni ko guverinoma ya Kinshasa yabitangaje.
RDC yasabye ko habaho ubushishozi mu itangazamakuru n’itangazwa ry’ibyemezo bya dipolomasi, kugira ngo hatagira ibyahindurwa ibihuha cyangwa bikagaragara nk’aho hari uguhabwa ubuzimagatozi k’ukuboha kwa M23/AFC.
Guverinoma ya Congo yibukije ko igamije gukomeza kubaka umubano mwiza na Kenya n’ibindi bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), ariko igashimangira ko izahora irinda ubusugire bwayo.












