Nk’ababyeyi n’abarezi, akenshi iyo turera twita ku buzima n’imikurire y’abana, tugakora uko dushoboye ngo barye neza, barare heza, bidagadure n’ibindi bibafasha gukura mu gihagararo. Nyamara ariko, rimwena rimwe tukibagirwa ko ubuzima bwo mu mutwe nabwo ari ngombwa kandi ari ingenzi cyane kubwitaho kugirango umuntu akure yuzuye koko . Ubuzima bwo mu mutwe bw’umwana nibwo bumufasha mu kugira no gukuza imyumvire n’imyitwarire ikwiye. Aha twavuga nko kwiga neza, kubana n’abandi, kumenya guhangana n’ibibazo n’ibindi.

Muri iyi nkuru , turarebera hamwe ingaruka z’ubuzima bwo mu mutwe ku buzima bw’abana, ibimenyetso by’ibibazo by’imyitwarire, hamwe n’uburyo ababyeyi n’abarezi bashobora gufasha abana gusigasira ubuzima bwo mu mutwe.
Ese ni ukubera iki kwita kubuzima bwo mu mutwe bw’abana ari ngombwa?
Ubuzima bwo mu mutwe bw’abana ni ingenzi mu mikurire yabo. Iyo abana bumva batinyutse, bakundwa, kandi basobanukiwe, bakura bafite kwigirira icyizere, impuhwe, n’ubushobozi bwo gukemura ibibazo. Ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe , bishobora gutuma abana bagira ibibazo mu ishuri, bitandukanya n’abandi cyangwa se bahora bigunze, yewe iyo byarengeranye bikaba byavamo n’indwara zo mu mutwe.
Ubushakashatsi bugaragaza ko, umwana umwe muri batandatu (1/6) bafite imyaka hagati 2-8 bafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, n’imyitwarire idasnzwe. Gufata ingamba zo guhangana n’iki kibazo hakiri kare bifasha cyane imiryango ndetse na Sosiyete ngari muri rusange.

Ese ni ibihe bimenyetso bigaragara kumwana ufite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe?
Abana bashobora kutagira ububasha bwo kumvikanisha cyangwa kugaragaza ko bafite ibibazo by’ubuzima bwo mutwe, ariko imyitwarire yabo ishobora kudufasha kubimenya. Bimwe muri ibyo bimenyetso ni ibi bikurikira:
- Kwiriza cyangwa kwirakaza bya hato na hato
- Kwigunga
- Impinduka mu mirire n’imiryamire (Kubura appetit n’ibitotsi)
- Gutakaza ubushobozi bwo gukurikira cyangwa se gutuza (cyane cyane mu ishuri)
- Gutinya cyane cyangwa kugira amakenga
- Kuvuga ko barwaye (Kuribwa munda, umutwe)
Nk’umubyeyi cyangwa umurezi ,igihe ubonye bene ibi bimenyetso kandi bihoraho ugomba kwihatira kuvugana n’umuganga w’abana, umwarimu, cyangwa se inzobere mu by’imimerere y’abana.
Twafasha dute umwana ugararagaza ibimenyetso byo kuba afite iki kibazo?
- Kubereka no kubaha urukundo
Abana bakura neza iyo bumva batinyutse kandi bakunzwe. Kubagirira imigenzo irangwa n’urukundo, ubwuzu, no gukundwa ndetse bakamenyeshwa ko byemewe kuvuga nokwerekana ibyiyumvo byabo.

- Kuganira
Babaze ibibazo bijyanye n’ibyiyumvo, urugero: “Ibi urabyumva ute?” aho kuvuga gusa “Ni iki cyabaye?” rimwe na rimwe, abana bakeneye gusunikwa kigirango bavuge ku marangamutima yabo cyangwa batange ibitekerezo ku bintu runaka.
- Kwigisha kumenya no kuvuga ibyiyumvo byabo
Fasha abana gutahura imyumvire yabo. Koresha ibitabo, imikino cyangwa ibiganiro mpaka, urugero: “Dore ukousa iyo urakaye/ubabaye. Ese ni icyi washakaga kuvuga?”
- Kwigisha uburyo bwo kwirinda guhangayika
Abana bigira ku bakuze. Bigisha uburyo bwo gukora guhumeka basohora ndetse bakaninjiza umwuka igihe bagize amarangamutima abaremereye, gusangiza , cyangwa kuvuga ibyiyumvo byabo, ndetse no gushaka uburyo bwo gukemura ibibazo mu mahoro nta mahane abayeho.
- Kugabanya igihe cyo kureba Television no gukoresha Mudasobwa
Gukina bifasha abana kwiga guhuza n’abandi no gukemura ibibazo. Kureba TV cyane cyangwa koresha telefone bishobora gutera kugira umunabi n’indi myitwarire iteye inkeke.
- Gusha ubufasha mu bahanga cg abaganga igihe bibaye ngombwa
Nta cyaha cyangwa byacitse mu kubaza abahanga, abaganga b’ubuzima bwo mu mutwe, abarimu, n’abandi bashobora gutanga inzira zo gufasha.
Gufasha abana mu buzima bwo mu mutwe ntibisaba kuba umubyeyi cyangwa umwarimu w’ikirenga. Bisaba gusa kuba hafi y’umwana, kugira imbabazi, no kugira ingamba. Dufatanije, dushobora gufasha abana kugira ubuzima bwo mu mutwe bwiza.
Niba iyi nkuru yagufashije, yisangize abandi. Reka dusangire ubumenyi kugira ngo dushobore kurera abana bafite ubuzima bwo mu mutwe bwiza!
Yateguwe na Uwinema Alice












