Leta ya Denmark yongeye gufungura ibibuga by’indege byari byahagaritse imirimo mu ijoro ryo ku wa Gatatu, nyuma y’uko habonetse indege nto zitagira abapilote (drones) zinjiye mu kirere cyabyo mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Ibibuga by’indege byibasiwe birimo Aalborg n’icya Billund, byafunzwe mu gihe kingana n’amasaha atanu kugira ngo harindwe umutekano w’ingendo z’indege. Hanagaragaye drones hafi ya Skrydstrup Airbase ikoreshwa n’ingabo za Denmark, ndetse no ku bibuga bya Esbjerg na Sønderborg.
Polisi hamwe n’ingabo za Denmark batangaje ko ibi bikorwa bifite isura y’igitero giteguye neza, kizwi nka “systematic hybrid attack”, ariko kugeza ubu ntiharamenyekana ubyihishe inyuma. Abaturage bamwe bavuze ko babonye drones zigaragazwa n’amatara y’icyatsi amyasa, ziguruka hejuru y’ibi bibuga by’indege.
Ku ruhande rw’abayobozi, bavuga ko intego y’ibi bikorwa ishobora kuba ari ugutera ubwoba no kwerekana ubushobozi bwo guhungabanya ibikorwa by’ingenzi, cyane cyane ibibuga by’indege bifatiye runini ubukungu n’umutekano w’igihugu.
Ibikorwa byo gukurikirana aho izi drones zaturutse, uko zigenzurwa ndetse n’abashobora kuba bazohereje birakomeje. Abayobozi batangaje kandi ko hagiye gushyirwaho ingamba nshya zemerera inzego z’umutekano guca intege cyangwa no kurasa drones zose zigaragara mu kirere cy’ibibuga by’indege mu buryo budasobanutse.
Nubwo ibikorwa by’indege byongeye gusubukurwa, hari impungenge ko ibindi bikorwa nk’ibi bishobora kongera kugaragara, bigahungabanya ibikorwa by’ingenzi bya Denmark ndetse n’Uburayi muri rusange.












