Minisiteri y’ubuyegetsi bw’igihugu yateguye amahugurwa y’abanyamakuru yo gushishikariza abaturage kugira uruhare mu igenamigambi mu ingengo y’imari y’umwaka wa 2026/2027
Ni amahugurwa y’umunsi umwe yabereye mukarere ka Huye aho abanyamakuru basobanuriwe ko ari ngombwa ko umuturage agira uruhare mu igenamigambi ry’igihugu mu rwego rwo kubaka ikizere hagati y’umuturage na guverinoma, bityo hagategurwa ibikorerwa umuturage hagendewe kubyo akeneye nawe yabigizemo uruhare.
Ndahiro Vincent umukozi ushinzwe imiyiborere n’inzego zibanze yagaragajeko mu mwaka ushize umuturage yagize uruhare mubimukorerwa kukigero cya 65% naho muri uyu mwaka ari 70,4% biturutse kubukangurambaga bwakozwe n’itangazamakuru ndetse na leta, yagaragaje kandi ko intego ari ukugera KU 100% mu mwaka utaha w’ingengi y’imari, yanagaragajeko gahunda y’imihigo mu midugudu yatumye umuturage abasha kugira uruhare rufatika mubimukorerwa.













