Rwanda Future Skills Forum ni umurika bikorwa ryateguwe na Rwanda TVT BOARD ryatangiye kuri uyu wa 2 kanama 2025 aho abanyeshuri biga mumashuru y’ubumrnyi ngiro baje kumurika ibikorwa arinako barushanwa, n’imurika bikorwa kandi ryitabiriwe nabandi bafatanya bikorwa bakora imirimo itandukanye aha twavuga nka Globalline Safaris ltd kikaba ari ikigo gihugura kikanatanga akazi kubantu kiba cyahuguye aho abantu babagana abagera kuri 80% babona akazi kandi abenshi muribo bagahabwa akazi muri Globalline Safaris ltd.
UWAYO Sonia umwe mubakozi bakorera Globalline Safaris ltd yavuzeko yatorejwe muri iyi company hanyuma birangira ahawe akazi ubu akaba ahembwa.
Yagize ati: nakoreyemo stage niga mu mw awa 4,5,6 hanyuma nkoreramo professional training nyuma rero baje kumpa akazi bikaba byaramfashije kugera kunzozi zanjye mbikesha Globalline Safaris.

Shumbusho Raymond umuyobozi wa Globalline Safaris yavuzeko bashinze iyi company kugirango bafashe aabanyeshuri biga ubukerarugendo,bafasha kandi abanyeshuri biga ubukerarugendo kuba barangiza amashuri yisumbuye bahita bajya ku isoko ry’umurimo.

Yagize ati:intego ya company yacu nuko dufasha abanyeshuri biga ubukerarugendo kuba basoka mu ishuri bajya ku isoko ry’umurimo kuburyo umwana ashobora kujya muri kaminuza arimo gukorera amafaranga, dutanga amahugurwa yiguhe gito igihe kingana n’amezi 4 bakayarangiza bajya ku isoko ry’umurimo.
Umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’uburezi IRERE CLAUDETTE yavuzeko yatunguwe no kubona ibyo asanze muri iri murika gurisha kuko ryiganjemo technologie ihambaye, yanashimiye abikorera kuko baha umwanya aba banyeshuri bakabasha kubona aho bihugurira nyuma yok uva ku ishuri.

Ati: turashimira abikorera baha umwanya aba banyeshuri bakabasha kwimenyereza umwuga, turahamagarira nabandi kuza bakagana amashuri ya tvt kugirango tubashe guhanga imirimo myinshi, ubu abanyeshuri bose biga mu gihugu dufite 40%biga mumashuri y’ubumenyingiro intego nukugera kuri 60% kuko niho igihugu kigana.
Globalline Safaris ltd imaze imyaka 7 ikorera hirya no hino mu gihugu ikaba ifasha abanyeshuri 150 bahita bajya ku isoko ry’umurimo.











