Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) ryashimiye igihugu cya Qatar kubera uruhare rwacyo rukomeye mu gushaka ibisubizo by’amahoro ku ntambara ikomeje kwibasira Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara, AFC/M23 yagaragaje ko Qatar yagize uruhare rukomeye mu koroshya ibiganiro hagati ya Guverinoma ya Congo n’uyu mutwe, mu rwego rwo gushaka inzira y’amahoro arambye.
AFC/M23 yongeye kwemeza ko yiyemeje gukomeza no gushyigikira inzira y’ibiganiro bibera i Doha muri Qatar, ndetse ishimangira ko ibiganiro bikurikira bizashoboka gusa ari uko Inyandiko y’Amasezerano y’Ingamba (Declaration of Principles) izaba yashyizwe mu bikorwa byuzuye.
Itangazo ry’uyu mutwe ryagaragaje ko ari mu rwego rwo gushakira umuti imizi y’ibibazo byateye intambara muri RDC, kandi ko ari bwo buryo bwonyine bushobora gufungura inzira y’amasezerano arambye kandi arimo bose.
AFC/M23 ivuga ko inzira y’amahoro ya Doha ari yo ishingiro ry’icyizere cyo kubaka RDC ifite amahoro arambye, hubahirizwa uburenganzira bwa buri wese n’ubutabera kuri bose.