Papa Fransisiko, Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi yose, yapfuye ku wa Mbere wa Pasika, tariki ya 21 Mata 2025, afite imyaka 88. Yapfiriye mu rugo rwe rwa Casa Santa Marta i Vatican saa moya n’iminota 35 za mu gitondo. Itangazo ry’urupfu rwe ryatangajwe na Kardinali Kevin Farrell, Camerlengo w’Inama ya Papa, wavuze ati: “Papa Fransisiko yasubiye mu rugo rw’Imana.”
Papa Fransisiko yavukiye i Buenos Aires muri Argentine mu 1936, yitwa Jorge Mario Bergoglio. Yatorewe kuba Papa wa 266 ku wa 13 Werurwe 2013, asimbuye Papa Benedigito wa XVI we wigeze kwegura ku bushake bwe. Yabaye Papa wa mbere w’Umuyesuwite, uwa mbere ukomoka muri Amerika, ndetse n’uwa mbere utari uwo ku mugabane w’u Burayi mu gihe kirenga imyaka 1000. Papa Fransisiko yari azwiho ubuzima bwicisha bugufi: yanze kuba mu Ngoro ya Papa (Apostolic Palace) nk’uko bisanzwe bigenda, ahitamo kuba mu nzu isanzwe ya Casa Santa Marta. Yakundaga kuvuga ati: “Abantu banjye ni abakene, nanjye ndi umwe muri bo.” Yashyize imbere ubutumwa bwo gufasha abatishoboye n’abari mu kaga, anaharanira ubutabera n’ihinduka ry’imikorere muri Kiliziya. Yagize uruhare rukomeye mu guharanira uburenganzira bw’abaryamana bahuje igitsina, ashyigikira ko bemererwa gushyingiranwa mu buryo bw’amategeko. Yagize uruhare mu guhindura uburyo Kiliziya ikemura ibibazo by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina byagiye bivugwa ku bapadiri hirya no hino ku isi. Gusa, ntiyahwemye kunengwa, cyane cyane ku bijyanye n’imyanzuro yafatwaga ku bayobozi bakemangwaga, nk’uko byari bimeze kuri Musenyeri Juan Barros.
Mu myaka ye ya nyuma, ubuzima bwa Papa Fransisiko bwari butameze neza. Yagiye arwara inshuro nyinshi, harimo no kujyanwa mu bitaro azize indwara yo mu bihaha izwi nka “double pneumonia.” Urupfu rwa Papa Fransisiko rusize icyuho gikomeye muri Kiliziya Gatolika n’isi muri rusange. Azibukirwa nk’umuyobozi wagize uruhare mu guhindura isura ya Kiliziya no gushyira imbere ubuzima bworoheje, ubutabera n’impinduka.
Nyuma y’urupfu rwe, hategerejwe ko Inama y’Abakaridinali iterana kugira ngo hatorwe umusimbura we.