Home Politics Bugesera umugabo yishe umugorewe bamaze kuryamana

Bugesera umugabo yishe umugorewe bamaze kuryamana

0
44

Murukerera rwo kuwa 24 nzeri niho mu karere ka Bugesera mu murenge wa Mayange mu kagari ka Mbyo habonetse umurambo w’umugore bikekwa yishwe n’umugabo we bari biriwe basangira mu kabari nyuma akaza kumwica bamaze kuryamana nkuko abaturanyi babo bombi babihamya.

Niyomubanda Emiel bikekwa ko yishe umugore we Yankurije Frolence bari basanzwe babana muburyo butemewe n’amategeko ,gusa baje gutandukana bashinjanya ubusambanyi hanyuma buri wese ajya kuba ukwe, muri uko gutandukana ariko bajyaga bahura byahato na hato bakaryamana , ngo ninako byaje kugenda mu ijoro rya taliki ya 23 Nzeri ubwo bagiye mu kabari basangira inzoga kanyuma baza gutahana bageze iwabo na Niyomubanda banga kubakingurira nibwa bahise bahitamo kujya kuryamanira murutoki, ngo nyuma yo kuryamana Niyomubanda ngo yakubise Yankurije maze undi nawe ariruka  nawe amwirukaho n’umuhoro maze aramutema ashiramo umwuka kuko aho yaguye bigaragarako harimo intera naho baryamaniye, nyuma yo gukora ayo mahano Niyomubanda yahise ajya kureba umubyeyiwe amubwirako yishe umuntu ariko ntiyamubwirako ari umugore we ko ahubwo ari umwe mubantu ngo bari bamuteze bashaka kumwambura.

Niyomubanda wakoze aya mahano yahise yishyikiriza police yo mukarere ka bugesera  station ya Nyamata mugihe dosiye ye irimo gutunganywa ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha.Nyakwigendera asize abana babiri umwe w’imyaka itanu undi w’imyaka itatu.

Ingingo ya 107 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.

 

NO COMMENTS