Mu karere ka Bugesera mu murenge wa Musenyi akagari ka Musenyi ,umudugudu wa Gakurazo haravugwa inkuru y’umukecuru bivugwako yahanuriwe wicshe umwana w’imyaka ine yamavuko akoresheje isuka nkuko bivugwa n’abaturiye uwo muryango.
N’inkuru yamenyekanye kugicamunsi cya taliki ya 30 nzeri ubwo umukecuru Nyiransengimana Bertilde yafataga isuka akerekeza murugo rwa Bugesera Camarade agasanga abana baryamye mu mbuga akabyutsa umwe akamukuramo inkweto yarangiza akamukubita ifuni mu mutwe ngo niko ikimurimo cyamubwiraga gukora, abaturage baturanye n’uyu mukecuru bavugako yaramaze iminsi iryamye atava murugo batunguwe no kumubona afite imbaraga nuburyo yabashije kujya kwica uwo muziranenge,
bati: twamusanze afite isuka iriho amaraso atubwirako avuye kwica umwana wa camarade , ariko yarafite imbaraga nyinshi bigararagarako yarafite ikiri kubimutera .
aba baturage ntibahuriza kucyaba cyateye uyumukecuru kwica uyu mwana kuko bamwe bavugako ngo yari yahanuriwe abandi bakavugako yaba yabitewe n’imyuka mibi.
Umuyobozi w’umudugudu wa gakurazo yemeje ibyabaye avugako uwakoze ayo mahano yafahwe agashyikirizwa polisi mu karere ka Bugesera , naho nyakwigendera Cyusa Alphonse w’imyaka ine arashyingurwa. si ubwambere hano mukarere ka Bugesera havuzwe umuntu wishe undi kuko vuba aha mu murenge wa Mayange hari undi mugabo w’imyaka 27 wishe umugorewe amutemesheje umuhoro.
umuntu wese uhamijwe icyaha cyo kwica umuntu biturutse kubushake ahanishwa igihano cyaburundu.