Home Politics DRC yatsinze u Rwanda mu rukiko

DRC yatsinze u Rwanda mu rukiko

0
180

Urukiko Nyafurika Rurengera Uburenganzira bwa Muntu n’ubw’Abaturage (African Court on Human and Peoples’ Rights), rukorera i Arusha muri Tanzaniya,kuri uyu wa 26 kamena  rwemeje ko rufite ububasha bwo kwakira no gukomeza kuburanisha urubanza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yareze u Rwanda, rushingiye ku birego bijyanye no kurenga ku burenganzira bwa muntu mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Ni icyemezo cy’ingenzi cyatanzwe n’abacamanza 11 b’urukiko, bemeje ko ibirego bya RDC bifite ishingiro ryo kumvwa, banatesha agaciro impamvu zagaragajwe na Leta y’u Rwanda zasabaga ko urubanza ruhagarikwa rutaragera mu mizi.

RDC ishinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23, uvugwaho gukora ibyaha bikomeye mu burasirazuba bwa Kongo, birimo kwica abasivile, gusahura, gutwara ku ngufu abaturage n’indi myitwarire ibangamira uburenganzira bwa muntu. Mu kirego cyatanzwe, RDC yasabye urukiko kwemeza ko u Rwanda rufite uruhare muri ibyo bikorwa, ndetse no gutegeka isubizwa ry’ibyangijwe n’indishyi ku baturage bagizweho ingaruka.

Leta y’u Rwanda yari yasabye ko urukiko rwatesha agaciro ibyo birego, ishingiye ku mpamvu zirimo ko rutari rufite ububasha (juridiction) bwo kurwakira, ndetse no kuba ibihugu byombi bidahuye ku bijyanye no kwemera ububasha bw’urwo rukiko. Gusa urukiko rwabigaragaje nk’impamvu zidafite ishingiro, rusaba ko u Rwanda rutanga ibisobanuro birambuye ku birego byatanzwe.

Iki cyemezo gifatwa nk’intsinzi ya mbere kuri RDC, kuko gituma urubanza rukomeza rugashobora gusesengurwa mu mizi. Abasesenguzi b’amategeko barabona ko ari intambwe ikomeye mu guhashya ubugizi bwa nabi hakoreshejwe inzira z’amategeko aho gukoresha imirwano.

U Rwanda rutegetswe gutanga ibisobanuro byimbitse ku byaha rushinjwa bitarenze tariki ya 24 Nzeri 2025. Nyuma yaho, RDC izasubiza ibyo u Rwanda ruzaba rwatangaje mu minsi 45, hanyuma urukiko ruzatangaza umwanzuro warwo ku mizi y’ikirego.

Ibi bisobanuye ko urukiko rushobora gutanga icyemezo cyemerera RDC guhabwa indishyi, cyangwa gusaba ibindi bikorwa birimo gusaba ko u Rwanda rureka gutera inkunga imitwe yitwaje intwaro niba ibyo birego byemezwa.

NO COMMENTS