Der Sprachen Hub: Ishuri rifungura amarembo y’amahirwe ku biga ururimi rw’Ikidage mu Rwanda

0
46

Mu gihe isi igenda irushaho kwihuza no kumenya indimi mpuzamahanga bikomeje kuba inkingi ikomeye mu burezi, mu kazi no mu migenderanire mpuzamahanga. Muri urwo rwego, Der Sprachen Hub, ishuri ryigisha indimi rikorera mu Mujyi wa Kigali, rikomeje kwigaragaza nk’irembo ry’amahirwe ku Banyarwanda n’abanyamahanga bifuza kwiga ururimi rw’Ikidage.

Iri shuri ryibanda cyane ku kwigisha Ikidage (German) mu buryo bugezweho, rihuza ubumenyi bw’indimi n’ubujyanama ku mahirwe yo kwiga, gukora no gutura mu bihugu bivuga ururimi rw’Ikidage birimo Ubudage, Otirishiya, Hungary n’u Busuwisi.

Abanyeshuri biga muri Der Sprachen Hub bahabwa amahugurwa atandukanye kuva ku rwego rw’ibanze kugeza ku rwego rwo hejuru, hakurikijwe amahame mpuzamahanga y’imyigishirize y’indimi. Ibi bituma abarangiza amasomo baba bafite ubushobozi bwo gukomeza amasomo yabo mu mashuri makuru yo mu Burayi, cyane cyane mu Budage buzwiho gutanga amahirwe menshi yo kwiga ku biciro biri hasi cyangwa ku buntu.

Uretse kwiga, kumenya Ikidage bifungurira urubyiruko n’abandi Banyarwanda n’abanyamahanga amahirwe y’akazi mu bigo mpuzamahanga, imiryango itegamiye kuri Leta, sosiyete z’ubucuruzi n’ibigo by’ubukerarugendo. Abiga muri iri shuri banahabwa ubumenyi bubafasha kwinjira ku isoko ry’umurimo ryo mu bihugu bivuga Ikidage, aho hakenewe cyane abakozi bafite ubumenyi bw’indimi n’ubuhanga butandukanye.

Mwizerwa Mulisa Umuyobozi wa Der Sprachen Hub avuga ko intego nyamukuru y’iri shuri ari ugufasha urubyiruko rw’u Rwanda ndetse n’abanyamahanga kwagura icyerekezo, rukabona amahirwe arenze imbibi z’igihugu, binyuze mu kwiga ururimi rufite uruhare rukomeye mu bukungu n’ikoranabuhanga ku rwego mpuzamahanga.

Mwizerwa Mulisa umuyobozi wa Der Sprachen Hub

Mu gihe u Rwanda rukomeje gushora imari mu bumenyi n’ubushobozi bw’urubyiruko, amashuri nk’aya Der Sprachen Hub agaragaza ko kwiga indimi atari ukumenya amagambo gusa, ahubwo ari inzira yo kugera ku mahirwe mashya, iterambere n’imibereho myiza irambye.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here