Abantu batandatu bishwe mu gitero cyagabwe n’abareanyi ba CODECO ku mugoroba wo ku cyumweru gushyira kuri uyu wa mbere taliki ya 11 Kamena 2025, mu isoko rya Jina riherereye ku muhanda RN27, mu bwami bwa Bahema Baguru, mu karere ka Djugu nkuko kivumorningpost.com yabitangaje
Jingula Lutete Risasi umuyobozi w’ubwami bwa Bahema Baguru, ngo abo barwanyi bishe abantu batandatu bakomeretsa abandi batatu naho ibintu byinshi by’abaturage birasahurwa. Umwe mubatuye muri aka gace yavuzeko abasirikare ba FARDC n’aba MONUSCO bananiwe gutabara.
Umuyobozi w’ubwami bwa Bahema Baguru yagize ati: aba CODECO bageze ahabereye igitero ahagana saa mbiri , bica abantu batandatu , bakomeretsa abandi batatu. Baturutse mu itsinda rya Sesele. Mu gihe cy’igitero , basahuye amaduka menshi biba n’ihene z’abarurage. Haracyari imirambo itandatu aho byabereye. MONUSCO ndetse n’abasirikare ba FARDC ntibigeze batabara.
Nubwo inyeshyamba za CODECO zashyize umukono ku masezerano yo guhagarika imirwano mu biganiro biherutse kubera I Aru, nyamara ntiziyubahiriza kuko zikomeje kugaba ibitero ku baturage ba basiville.