ishami ry’umuryango w’abibumbye gishinzwe ibiribwa n’ubuhinzi (FAO) ryifatanyije na Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI) n’abafatanyabikorwa batandukanye mu karere ka Nyamagabe mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ibiribwa 2025 wizihijwe ku nsanganyamatsiko igira iti: “Gukorana mu bufatanye kugira ngo tugire ibiribwa byiza n’ejo heza.
Uyu munsi wahurije hamwe abashinzwe ubuhinzi, abashakashatsi, abahinzi n’abaterankunga, bose bahuriza ku ntego yo gukorana mu rwego rwo kurandura inzara no guteza imbere ubuhinzi burambye.
Ms. Nomathemba Mhlanga umuyobozi uhagarariye FAO mu Rwanda, yavuze ko uyu mwaka wizihijwe mu buryo bwihariye kuko FAO yujuje imyaka 80 ishinzwe, ikomeje urugendo rwo gufasha ibihugu gutanga umusaruro mwiza, kurengera ibidukikije no guteza imbere imibereho myiza.
Ati:Turishimira intambwe u Rwanda rumaze gutera. Ubu 83% by’abaturage b’u Rwanda bafite umutekano mu biribwa, kandi turateganya gukomeza gufatanya na Leta y’u Rwanda kugira ngo n’andi mahirwe asigaye agere kuri bose.
Yakomeje avuga ko FAO ikomeje gufatanya n’abandi bafatanyabikorwa binyuze mu gikorwa cy’ubufatanye muguhuza amakuru, abafatanyabikorwa n’abashoramari mu guteza imbere ubuhinzi burambye kandi burwanya ihindagurika ry’ikirere.
Yashimiye Leta y’u Rwanda ku cyerekezo cyayo gihamye binyuze muri gahunda ya PSTA 5 (Strategic Plan for Agriculture Transformation), igamije guhindura ubuhinzi bushingiye ku mibereho y’abaturage bukaba ubuhinzi bushobora gufasha igihugu kwihaza mu biribwa no kongera umusaruro w’isoko.
ati:U Rwanda rurimo gushishikariza abahinzi kweza ibihingwa bifite agaciro kanini kandi bikungahaye ku ntungamubiri, bigamije kongera ubuzima bwiza n’imibereho myiza y’abaturage. Ubu ni ubuhamya bugaragara bw’intambwe igihugu kimaze gutera mu rugendo rwo kugera ku Rwanda rutagira inzara.
Yasoje ashimangira ko kwizihiza uyu munsi atari ugutera amashyengo ku byo u Rwanda rumaze kugeraho gusa, ahubwo ari gukomeza guhamagarira buri wese gukorera hamwe, mu bufatanye hagati ya Leta, inzego z’abikorera n’abafatanyabikorwa, mu rugendo rwo kubaka uburyo bwo gukora ubuhinzi burambye kandi butagira uwo busiga inyuma.