Mu gihe intambara ikomeje gufata indi ntera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), hari impungenge z’uko imyitwarire y’umuryango mpuzamahanga yo guhora ushinja u Rwanda ari rwo nyirabayazana w’ibibazo by’umutekano urushaho gukomera, aho kuba igisubizo cyatuma amahoro agaruka. Abasesenguzi bemeza ko uku gushinja uruhande rumwe no kwirengagiza amakosa ya Leta ya Kinshasa bishobora kuba biri mu bituma amakimbirane arushaho kwiyongera aho kugabanuka.
Ibi byongeye kugaragara nyuma yo kugwa k’umujyi wa Uvira mu maboko y’inyeshyamba za AFC/M23, aho mu masaha make gusa, amahanga yahise yerekeza urutoki ku Rwanda, arushinja gushyigikira izo nyeshyamba no kohereza ingabo mu burasirazuba bwa RDC. Icyakora, hari abavuga ko ayo magambo atitaye ku byari bimaze igihe bibera ku rugamba imbere muri Congo.
gufatwa kwa Uvira ntikwabaye igikorwa cyatunguranye. Mu byumweru byinshi byabanje, imijyi n’utundi duce twegereye uwo mujyi, nka Luvungi na Sange, byari byarabereyemo imirwano ikaze hagati y’inyeshyamba za AFC/M23 n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya Congo rigizwe na FARDC, ingabo z’u Burundi, imitwe yitwaje intwaro y’abaturage izwi nka Wazalendo, abacanshuro b’abanyamahanga, ndetse n’imitwe yitwaje intwaro nka FDLR na FLN.
Iyi mirwano yatangiye mbere y’amasezerano yiswe aya Washington, yasinywe ku itariki ya 4 Ukuboza hagati ya Perezida Félix Tshisekedi na Perezida Paul Kagame, yari agamije kugabanya amakimbirane no kugarura ituze mu karere. Nubwo ayo masezerano yari ategerejweho gutuma intambara ihagarara, ibikorwa bya gisirikare byarakomeje.
Abasesenguzi bagaragaza ko kwigarurirwa kwa Uvira na AFC/M23 kwabaye nyuma y’ibitero byakomeje kugabwa ku birindiro byayo n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya Congo. Ibi bivuze ko byari igisubizo cya gisirikare, aho kuba uguhonyora agahenge katunguranye. Nyamara, mu gihe u Rwanda rwahise rushinjwa n’amahanga, nta gihugu na kimwe cyigeze gishinja ku mugaragaro Kinshasa kurenga ku gahenge kenshi.
Ibi byongeye kugaragara nyuma y’amasezerano ya Doha, yasinywe ku itariki ya 15 Ugushyingo hagati ya Leta ya Congo na AFC/M23, agamije guhagarika imirwano no gufungura inzira y’ibiganiro. Nyuma yayo, ibitero byakomeje cyane cyane mu duce dutuwe n’Abanyamulenge, bashinjwaga gushyigikira inyeshyamba.
Hari impungenge z’uko umuryango mpuzamahanga ushobora kuba uri kurera ubuyobozi bwa Kinshasa, mu kurinda Tshisekedi kunengwa no kubazwa inshingano. Abasesenguzi bavuga ko uku gushaka gushimisha Leta ya Congo, cyane cyane bitewe n’inyungu zishingiye ku mabuye y’agaciro igihugu gifite, ari amahitamo ashobora kuba ya politiki ariko adafasha mu gukemura intambara.
Bavuga ko agahenge kadashobora kuramba igihe uruhande rumwe gusa rushyirwaho igitutu, mu gihe urundi rukomeza ibikorwa bya gisirikare nta ngaruka. Ibi biha imbaraga abashaka gukomeza intambara, bigaca intege inzira y’ibiganiro.
Abakurikirana ibibera mu karere k’ibiyaga bigari bemeza ko guhora ushinja u Rwanda bitazagarura amahoro mu burasirazuba bwa RDC. Ahubwo, amahoro arambye ashobora kugerwaho ari uko impande zose zihanganye zishyizwe ku murongo umwe wo kubazwa inshingano no kwiyemeza inzira y’ibiganiro.
Ibi bisaba ko ibiganiro bya Doha bikomeza mu bwitonzi n’ubunyangamugayo, kandi ko Amasezerano ya Washington ashyirwa mu bikorwa mu buryo bufatika. RDC igasabwa gufata ingamba zigaragara zo gusenya umutwe wa FDLR ugizwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, naho u Rwanda rugakuraho ingamba zarwo z’ubwirinzi.
Abasesenguzi bashimangira ko amahoro atazanwa no guhitamo uwo bashinja, ahubwo azava muri dipolomasi iringaniza, kubazwa inshingano ku mpande zose, no guhitamo ibiganiro aho guhitamo intambara.












