Mu myizerere itandukanye, hari uko babara ibihe isi inyuramo, bigahuzwa n’imyumvire y’ababyizeramo ku buzima bwa muntu n’imperuka. Mu gitabo cy’Abahindu kitwa Mahābhārata, ndetse no mu nyandiko za Vedic nka Puranas, by’umwihariko mu gice cya Vishnu Purana (igitabo cya 4), havugwamo ibihe bine (Yugas) bihuzwa n’ubuzima buyobowe n’ukuri ku kigero kinyuranye.
Ibyo bihe ni: Satya, Treta, Dvapara, na Kali . Buri gihe gifite imiterere igaragaza uko abantu babanye n’ukuri, n’indangagaciro zabarangaga.
- Satya Yuga – Igihe cy’ukuri kuganje
Ni igihe cya mbere mu mateka y’isi, kikaba cyararanzwe n’ubumwe n’amahoro. Ukuri kwari ku rwego rwa 100%, abantu babaga bazi Imana, babana mu bumwe, nta bwicanyi, nta kinyoma. Umuntu yabaga ari igicumbi cy’ukuri n’urukundo, isi imeze nk’ubusitani bw’ijuru.
- Treta Yuga – Igihe cy’intangiriro yo kugwa no gugabanuka k’ubupfura
Muri iki gihe, habayeho intangiriro yo kugwa kw’imico myiza. Ukuri kwaragabanutse kugera kuri 75%. Hariho ubutabera ariko hakaza no gutangira kugaragara ubwirasi, intambara, ishyari, nk’uko bigaragara mu nkuru ya Ramayana inkuru ihura n’izizwi cyane aho ukuri kwanesheje ikinyoma n’umucyo ukirukana umwijima nkiya:
-
Musa uvugwa mu madini ya Islam, Judaisme, n’Ubukristo ahura n’ingorane nk’iza Rama mu rugendo rwo gukiza abari mu bubata.
-
Yesu arwanya ikibi, nka Rama atsinda Ravana.
-
Horus atsinda Seti muri Kemet, nk’uko Rama asubirana n’ubwami bwe.
izi nkuru Zose zihurira ku nyigisho z’uko ukuri, urukundo n’ubudahemuka biruta ubugome n’ubwirasi.
- Dvapara Yuga – Igihe cy’intambara n’amacakubiri
Ukuri kwari kuri 50%. Muri iki gihe, abantu batangiye kwigenga, bakagendera ku nyungu zabo. Ubumwe bwaracitse, amacakubiri agaragara, intambara zitangira. Aha ni ho havugwa intambara ya Mahābhārata, aho Krishna yabaye umuyobozi w’ubutumwa bw’ukuri.
Intambara ya Mahābhārata si iy’amasasu n’amaraso gusa. Ni iy’ubwenge, umutima n’ubutwari bwo guharanira icyiza, nk’uko Krishna yabaye umuyobozi utari w’intwaro ahubwo w’ubutumwa buhanitse bw’ukuri. Ubutumwa bwe bugezwa ku muntu wese uri ku rugamba rw’imbere: hagati y’ibyo yifuza, ibyo yemera, n’ibyo yatinye guhindura.
Muri Islam, tubona inkuru ijya gusa n’iyi mu Hijra,igihe Muhammad (s.a.w) yavuye i Maka agahungira i Madina atari ukubera ubwoba, ahubwo kugira ngo atangire urugamba rw’ukuri, atarwana ku buryo bw’umubiri gusa, ahubwo yitwaje Ijambo. Yatsinze uko yabyitwayemo, atagombye kumena amaraso atari ngombwa.
Muri Ubukristo, Yesu w’i Nazareti ntiyigeze arwana intambara isanzwe, ariko yihagarariye imbere y’abategetsi b’igihe cye n’abatekamutwe b’iyobokamana. Yigishije ukuri n’urukundo mu gihe abantu bari bashishikajwe no kwihorera no kurengera inyungu zabo. Yahisemo gupfa aho kugamburuzwa ukuri, ariyo ntambara ye itari iy’amaraso, ahubwo iy’ukuri no kubabarira.
Muri Judaisme, inkuru ya Musa imbere ya Farawo yerekana umuntu utinyuka kwihagararaho, atari ku bw’inkota, ahubwo ku bwa Ijambo ry’Imana. Imirongo myinshi mu Torah yerekana ko intambara nyinshi z’abisirayeli zari iz’umwuka—nko kurwanya ukwirengagiza amategeko y’Imana, kurwanya ubwoba n’ukwigira.
Mu Kemet (Egiputa ya kera), inkuru ya Horus urwana na Seti, irimo igisa n’ubutumwa bwa Mahābhārata: Horus ntabwo yarwanira gusa kwihorera, ahubwo arwana ashaka kugarura isano hagati y’ukuri, amategeko n’umurage wa se (Osiris). Intambara ye ni iy’imico myiza n’ubwisanzure bw’imbere, ishyira imbere icyubahiro cy’ubuzima.
- Kali Yuga – Igihe cy’umwijima n’uburyarya
Iki nicyo gihe turimo ubu. Ukuri kwagabanutse kugera kuri 25%, abandi bavuga ko kwamaze no kuyoyoka. Iki ni igihe cy’imvururu, ruswa, ubwirasi, ikinyoma cyitwa ukuri, n’ukuri kugashyirwa ku rubaraza. Ibihugu birarwana ku nyungu z’ubukungu, imico igendera ku nyungu z’amasoko, kandi ubuyobobozi bw’umwuka bwarataye agaciro. Abantu bakururwa n’irari, ubukire, ikuzo ry’ibinyoma, kandi ubupfura bukitwa intege nke.\
Abasizi n’abahanuzi b’isi yose barabivuze, uko byagenda kose, iyi si ntizahora muri Kali Yuga. Hazaza Kalki, wa wundi uzaza yitwaje inkota y’urumuri, agasukura isi, agasibanganya umwijima, agasubizaho Satya Yuga.
Abayuda bategereje Mesiya, Abakristo bategereje kugaruka kwa Yesu, Abayisilamu bategereje Isa na Mahamedi, Abahindu bategereje Kalki ariko bose bahuriye ku kintu kimwe,Igihe cy’umucyo kizagaruka.
Uko bihura n’imyemerere ya gikirisitu n’abayuda
Bavuga ko isi izarangira binyuze mu bihe bikomeye bita Amahano y’imperuka (Tribulation), mbere y’uko Mesiya cyangwa Yesu agaruka.
Uko bihura n’imyemerere ya Islam
Hari ibihe by’imperuka bizaba ubwo Mahdi na Isa (Yesu) bazaza guhangana n’ibinyoma by’isi. Isi izajya irushaho kwangirika mbere yo gusubizwaho ubutabera.
Uko bihura n’imyemerere ya Kemet/Egiputa ya kera
Abanyamisiri ba kera bavugaga ko isi igengwa n’imiyoborere igira amasezerano n’ukuri (Ma’at), ariko iyo ibyo bishegeshwe n’ikinyoma (Isfet), habaho isenyuka ry’isi (cataclysm), bigasaba guhanga isi bushya binyuze mu gusubizaho Ma’at.
Muri make, Ibihe bine bya Hinduism ntabwo ari amateka y’amahanga gusa ,ni ishusho y’uko umuntu ubwe ahura n’ibihe: igihe cy’ukuri, igihe cyo kugeragezwa, igihe cyo guhangana, n’igihe cy’umwijima w’imbere. Kali Yuga ishobora kuba igihe turimo, ariko Satya Yuga ishobora gutangira mu mutima wawe igihe cyose wiyemeje gusimbura ikinyoma n’ukuri, ubwirasi n’urukundo, uburangare ukabusimbuza umucyo.