Home Uncategorized Igisasu cyo mu bwoko bwa grenade cyabonetse mu murima wo mu Murenge...

Igisasu cyo mu bwoko bwa grenade cyabonetse mu murima wo mu Murenge wa Rutunga

0
20

Igisasu cyo mu bwoko bwa grenade cyabonetse mu murima uherereye mu Murenge wa Rutunga, Akagari ka Kigabiro, Umudugudu wa Kigabiro, ho mu Karere ka Gasabo, bituma inzego z’umutekano zihutira gutabara kugira ngo hirindwe impanuka zashoboraga guterwa n’iki gisasu.

Amakuru avuga ko iki gisasu cyabonwe n’abarimu bigisha ku Rwunge rw’Amashuri rwa Kayanga, ruherereye muri uwo murenge. Aba barimu bakimara kukibona, bahise bagira amakenga ku mutekano w’abaturage n’abanyeshuri, maze bihutira kumenyesha inzego z’umutekano zibishinzwe.

Inzego z’umutekano zahise zitabara zigera aho cyabonetse, zifata ingamba zo kurinda abaturage no kugenzura aho cyari kiri, hagamijwe gukumira icyahungabanya umutekano w’abantu n’ibintu byari hafi aho.

Abaturage bo muri aka gace bagaragaje impungenge z’uko iki gisasu cyari mu murima uri hafi y’aho abantu bahora banyura, by’umwihariko abana bajya ku ishuri, ariko banashimira abarimu bagize ubutwari n’ubushishozi bwo guhita bamenyesha inzego bireba.

Inzego z’umutekano zasabye abaturage gukomeza kuba maso, bakirinda gukorakora cyangwa kwegera ibikoresho bakeka ko bishobora kuba biturika, ahubwo bakajya bihutira kubimenyesha inzego zibishinzwe kugira ngo hafatwe ingamba zikwiye mu gihe.

Umuvugizi wa polisi mumujyi wakigali CIP Gahonzire Wellars yemeje ibyayamakuru kandi avugako iki gisasu cyamaze kuvanwa mubaturage.

CIP Wellars Gahonzire umuvugizi wa police muri kigali

Ati:nibyo koko hari igisasu cyo mubwoko bwa grenade bigaragarako gishaje cyabonetse mu murenge wa Rutunga akagali ka kigabiro umudugudu wa kigabiro cyabonwe mu ishyamba ryegereye ikigo cy’amashuri, kibonwa n’abaturage bari mubikorwa byo gutashya inkwi. Kuri ubu icyo gisasu cyamaze gutwarwa n’inzego zibishinzwe. Turashimira abaturage bahise batangira amakuru kugihe bakimara kubona icyo gisasu.

 

 

NO COMMENTS