Home Politics Israel ishobora gufata Gaza yose

Israel ishobora gufata Gaza yose

0
66

Minisitiri w’Intebe wa Isiraheli, Benjamin Netanyahu, aratekereza gufata igice cyose cya Gaza, ibintu bishobora gutuma habaho gusubira mu buryo bwo kuyiyobora nk’uko byari bimeze mbere ya 2005.

Ibi biza mu gihe abaturage ba Gaza bakomeje gupfa bazize inzara, aho imibare y’abamaze gupfa kuva intambara yatangira mu Kwakira 2023 igeze ku barenga 61,000, naho abandi barenga 150,000 bakomeretse. Abana n’abakuze ni bo benshi mu bahitanwa n’inzara.

Raporo zemeza ko buri munsi hapfa abantu bashonje, hakaba hashize byibura abagera kuri 180 bapfa bazize inzara cyangwa imirire mibi, harimo abana 93. Umuryango w’Abibumbye uvuga ko Gaza ishobora guhura n’inzara ya ikomeye niba nta gikozwe vuba.

Imfashanyo zigera muri Gaza ni nkeya cyane ugereranyije n’ibikenewe ,aho basanzwe bakira amakamyo agera kuri 600 ku munsi, ubu hageze munsi ya 100 ku munsi, bikabangamira ubuzima bw’abasigaye.

  • Hari ibibazo bikomeye by’ubuyobozi n’umutekano muke bityo bikabuza imfashanyo kugera ku bayikeneye byihuse. Muri iki gihe, hari impaka nyinshi muri guverinoma ya Isiraheli aho bamwe banenga gahunda yo gufata Gaza yose, bavuga ko bishobora gushyira mu kaga imfungwa z’Abisirayeli zikiri mu maboko ya Hamas.

Abaganga n’imiryango y’imfungwa bavuga ko bamwe mu b’abo bantu bari mu kaga gakomeye ko gupfa bazize inzara, kuko hari abamaze gutakaza hejuru ya 40% by’ibiro byabo.

NO COMMENTS