Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Bufaransa irimo gutegura inama mpuzamahanga izaba ku wa 25 Nyakanga 2025, igamije kwiga ku bibazo by’ubutabazi bwihutirwa mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Iyo nama, ifatwa nk’intsinzi ya diplomasi ya Perezida Emmanuel Macron, izibanda ku gushaka ibisubizo ku makimbirane amaze igihe hagati ya RDC, umutwe wa M23, n’umubano utameze neza n’u Rwanda.
Nk’uko amakuru aturuka i Paris abitangaza, Perezida Macron yifuza gutumira Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Perezida Félix Tshisekedi wa RDC kugira ngo bitabire iyo nama, mu rwego rwo kongera kugirana ibiganiro bigamije amahoro arambye no gukemura ibibazo by’impunzi n’iterabwoba ryakajije umurego mu bice by’intara ya Kivu y’amajyaruguru niya majyepfo.
Nubwo iyo nama ishyigikiwe n’u Bufaransa kandi ikaba yitezweho kugira uruhare mu kongera ubufatanye mu karere, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) nturayizera cyane. Hari amakuru avuga ko bamwe mu bayobozi b’uyu muryango bafite impungenge z’uko iyo nama ishobora kwinjizwamo inyungu za politike aho kuba igamije ubutabazi n’umutekano by’ukuri.
Abasesenguzi mu bya diplomasi bemeza ko uyu mugambi wa Macron ushobora kuba igikoresho cyo gusubiza ku murongo umubano w’u Rwanda na Congo, umaze igihe uzamo umwuka mubi n’ibirego bikomeye bya RDC ishinja u Rwanda gushyigikira umutwe wa M23 ibyo u Rwanda ruhakana.
Iyo nama izaba igamije kwiga ku buryo bwo:-Gutabara vuba abaturage bahungiye imirwano n’abari mu nkambi z’abacitse ku icumu; Gushyigikira ibiganiro by’amahoro birambye mu karere; Gufasha imiryango itanga ubutabazi kubona inkunga ikenewe; Gushaka uburyo bwimbitse bwo guhosha amakimbirane hagati ya Kigali na Kinshasa.
Nubwo iyo nama itaratangazwa ku mugaragaro, ibimenyetso by’imyiteguro irimo gukorwa mu nzego zitandukanye z’ububanyi n’amahanga bw’u Bufaransa byamaze kwemezwa n’abayobozi batandukanye bo muri AU no mu karere. Abasesenguzi bavuga ko kwitabira kw’abakuru b’ibihugu byombi ( Kagame na Tshisekedi ) bishobora gutanga icyizere gishya ku mahoro mu karere k’uburasirazuba bwaDRC.
Gusa nanone haracyari urujijo ku kuba Perezida Tshisekedi yaba yiteguye kwicarana na Kagame muri icyo gihe, cyane ko ibikorwa bya gisirikare biri mu burasirazuba bwa Congo bikomeje gufata indi ntera.