Home Politics Kenya irimo gushaka umuti w’ubucuruzi bw’icyayi muri Iran

Kenya irimo gushaka umuti w’ubucuruzi bw’icyayi muri Iran

0
62

Isoko mpuzamahanga ry’icyayi ririmo guhangana n’ibihe bigoye. Ibiciro ku isoko rya Ceylon muri Sri Lanka byagabanutse cyane bitewe n’ihungabana ry’ubukungu muri icyo gihugu, ryatumye inganda zitunganya icyayi zibura amadevize y’ingenzi. Mu Kolkata mu Buhinde, icyayi cyaruzuye isoko ariko abakiriya ntibihutira kucyigurira, bigatuma igiciro kidahaguruka. Mu gihe cyoherezwa hanze kigenda kigoye, ibi biciro bikomeza kugabanuka. Naho mu Mombasa, aho ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba byohereza icyayi cyabyo, harimo ibibazo by’ububanyi n’amahanga nk’uko byagaragajwe n’ihagarikwa ry’icyayi cya Kenya na Sudani mu kwezi gushize, bigatuma igipimo cy’icyizere ku isoko kigabanuka. Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byatumye ingendo mpuzamahanga ziba zihenze, bikadindiza ubucuruzi bw’icyayi mu buryo bukomeye. Icyayi gisabwa koherezwa ahantu hitaruye, kikaruhira kuboneka, bikagabanya icyifuzo.Kuri ibyo hiyongeraho izamuka ry’idolari ku isoko mpuzamahanga. Ibi byatumye ibihugu bitunze amafaranga yoroheje nk’iyo muri Afurika y’Iburengerazuba, Aziya yo hagati na Amerika y’Amajyepfo, bigura icyayi gike ugereranyije n’indi myaka.

Mu rwego rwo guhangana n’igihombo cyatewe n’ihagarikwa rya Sudani, Kenya irimo kwiyambaza Iran nk’isoko rishya ry’icyayi. Ibi biganiro birimo gukorwa na guverinoma ya Kenya ndetse n’abikorera ku giti cyabo bafite inganda zitunganya icyayi. Iran ifite abaturage barenga miliyoni 88, bafite umuco wo kunywa icyayi ku rwego rwo hejuru. Mu gihe cyashize, ubucuruzi hagati ya Kenya na Iran bwari bwarakomwe mu nkokora n’ibihano mpuzamahanga, ariko ibiganiro birimo kongera kwigaragaza mu buryo bw’ubufatanye bushya.

Mu gihe Kenya yaba iboneye Iran nk’isoko rifatika, iryo soko ry’i Mombasa rishobora gufunguka kurushaho kuri icyayi cy’u Rwanda, cyamamaye mu bwiza no mu buryo gitunganywa. Raporo ya Global Tea Market (IISD, 2024) yerekanye ko icyayi cy’u Rwanda ari cyo kiza ku isonga mu kugurishwa ku giciro kiri hejuru. Mu gihe icyayi cya Kenya cyagurishwaga ku $2.28/kg, icy’u Rwanda cyageze ku $7.22/kg mu isoko rya Mombasa.

Ikigo EATTA (East African Tea Trade Association) cyemeje ko ibigo nka Kitabi, Gisovu, Rubaya na Nyabihu  bikomeje kugira icyayi gihenze kubera uburyo gitegurwamo n’ibiranga ubuziranenge. U Rwanda rufite gahunda yo kongera umusaruro no guteza imbere icyayi mu rwego rwo gufata isoko mpuzamahanga. Guverinoma ifite intego yo kwinjiza $175 miliyoni mu cyayi bitarenze 2030, ivuye kuri $114.8 miliyoni byinjijwe mu 2023/24.

Nubwo isoko mpuzamahanga ry’icyayi ririmo ibibazo by’ubukungu, ubucuruzi buhagarikwa, n’izamuka ry’ibiciro, amahirwe mashya ku bihugu bifite icyayi gifite ubuziranenge aracyahari. U Rwanda nk’igihugu cyizewe ku isoko, gifite icyayi gihagaze neza ku giciro, kirimo kugenda cyongera umubare w’ibyo gishobora kugeraho mu gihe Kenya ishyira imbaraga mu isoko rya Iran. Kongera amahirwe ku isoko rya Mombasa no kwitegura kwinjira ku masoko mashya nka Iran, bizagira uruhare rukomeye mu iterambere ry’icyayi cy’u Rwanda, haba mu bijyanye n’ubucuruzi, guhanga imirimo, ndetse no kwinjiza amadovize.

NO COMMENTS