Home Uncategorized Masisi: Imirwano ikaze hagati ya AFC-M23 na Wazalendo i Nyabikere

Masisi: Imirwano ikaze hagati ya AFC-M23 na Wazalendo i Nyabikere

0
72

Imirwano ikaze yadutse kuri uyu wa kabiri tariki 23 Nzeri i Nyabikere, mu chefferie ya Bashali, mu karere ka Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Nk’uko amakuru aturuka mu baturage abivuga, iyi mirwano yatangiye ahagana saa mbiri za mu gitondo, ihuza abarwanyi ba  AFC-M23, n’abarwanyi ba Wazalendo muri  Masisi.

Intwaro zikomeye n’izoroheje zaturikaga muri iki cyaro gisa n’ikitakigaragaramo abaturage kuva umutekano wahungabana muri ako gace ka Bashali Mokoto, hafi ya Bibwe. Aho hantu hagiye hahinduka ahaberamo imirwano, bituma abaturage benshi bahunga.

Umwe mubaturage yagize ati :Hari habaye imirwano kuva mu gitondo hagati ya M23 na Wazalendo i Nyabikere, hafi ya Bibwe. Twumvise amasasu i Bibwe. Twese turi guhunga, abandi bakihisha mu ishyamba. Turatinya kuba twakicwa n’iyi mirwano.

Kugeza ubu nta mubare uzwi w’abahitanywe cyangwa abakomeretse muri iyi mirwano. Ariko uko ibintu bihagaze biracyateye impungenge cyane muri ibi byaro, cyane cyane i Nyabikere na Bibwe, bisanzwe biri mu maboko y’abarwanyi ba AFC-M23.

Ku muhanda wa Mpeti-Pinga, ibintu byagumye amahoro, nubwo ingabo za FARDC/Wazalendo n’abarwanyi ba AFC-M23 bakomeje kongera imbaraga zabo.

Iyi mirwano ibaye hashize iminsi mike ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zigabye ibitero by’indege ku birindiro bya AFC-M23 mu gace ka Bashali Mokoto.

NO COMMENTS