Mu gihe ibiruhuko by’impeshyi birimo kurangira, ababyeyi benshi bibaza uko bafasha abana babo kwitegura umwaka mushya w’amashuri. Uhereye ku kubafasha kongera kwegerana n’inshuti kugeza ku gusubizaho gahunda za buri munsi. Dore inama zimwe zageragejwe kandi zifasha mu kugabanya impungenge no koroshya urugendo rwo gusubira ku ishuri.
- Shyiraho gahunda yo kuryama no kubyuka hakiri kare
Mu cyumweru kimwe cyangwa bibiri mbere y’itangira ry’amashuri shyiraho gahunda yo kuryama no kubyuka hakiri kare, kugira ngo umwana yongere kumenyera amasaha y’ishuri. - Kora imyitozo yo mu gitondo nk’aho ishuri ryatangiye
Mukorere hamwe imyitozo yo kwambara, gufungura, gutegura ifunguro rya mu gitondo no guhitamo imyambaro. Ibi bituma umwana yitoza neza kandi akumva yiteguye.
- Ganira n’umwana ku byo azahura nabyo ku ishuri
Mubaze uko abyumva kandi umwumve neza. Kuganira bituma yiyumvamo ikizere kandi bigabanya impungenge izo arizo zose yagira. - Kora urugendo rwo kugerageza
Jyana umwana aho azajya afatira imodoka y’ishuri cyangwa aho azanyura mu gitondo kugira ngo amenyere urugendo.
Shyira imbere amasomo yoroheje atarimo igitutu
Mukoreshe imyitozo irimo gusoma buhoro buhoro, imikino y’ubumenyi cyangwa musubiremo ibyo yakunze mu ishuri mu mwaka ushize.
- Tegura ibisabwa byose hakiri kare
Uzuza inyandiko z’ishuri ku gihe, ushyire amatariki y’ingenzi ku ngengabihe, kandi ugenzure ko umwana afite ibikoresho byose ku munsi wa mbere.
Garagaza ituze n’ubutwari
N’ubwo gutangira umwaka bishobora kuba bitoroshye, cyane cyane ku babyeyi kugaragaza kwihangana no kwiyizera nk’umubyeyi bituma n’umwana nawe abyiyumvamo.
Mugihe umwaka w’ishuri wegereje, ujye witondera amakuru utangwa n’ishuri. Akenshi arimo ingengabihe y’ishuri, inzira imodoka zigenda, inyandiko zisobanura amambwiriza y’imbere mu ishuri, n’amatariki akomeye.
Nk’uko twabivuze haruguru gufata umwanya wo gusoma ayo makuru, kuzuza inyandiko ku gihe, kandi ugashyira amatariki akomeye ku ngengabihe y’umuryango birafasha.
Niba hari inyandiko zisabwa ku munsi wa mbere w’ishuri, zishyire mu gikapu cy’umwana, kandi umusobanurire icyo agomba kuzikoresha. Ku bana bakiri bato, ni byiza kubishyikiriza mwarimu cyangwa ubuyobozi bw’ishuri ubwawe.
Itangira ry’umwaka w’amashuri rishobora gutera impungenge, ariko ni byiza gufata umwanya wo guhumeka no kwizera ko ibintu bizagenda neza. Abana benshi nyuma yo kumara igihe mu rugo, baba biteguye kandi bishimye gusubira mu ishuri. Gerageza kwakira izi mpinduka uhamye kandi utuje—na byo bituma umwana yumva ko ibintu bimeze neza.
Yateguwe na : Alice Uwinema