Home Uncategorized NCPD yibukije ko umuryango udaheza ari inkingi y’iterambere rirambye

NCPD yibukije ko umuryango udaheza ari inkingi y’iterambere rirambye

0
50

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyateguwe n’Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga (NCPD) kuri uyu wa Kabiri, impuguke n’abahagarariye inzego zitandukanye bashimangiye uruhare rw’inzego zose mu kubaka umuryango uha abantu bose amahirwe angana, by’umwihariko abafite ubumuga. Iki kiganiro cyabaye mu rwego rwo gutangiza icyumweru cyahariwe abafite ubumuga, mbere y’umunsi mpuzamahanga wizihizwa buri mwaka taliki 3 Ukuboza,ufite insanganyamatsiko igira iti: Dushyigikire umuryango udaheza abantu bafite ubumuga, duteze imbere ejo heza.

Mu butumwa bwatanzwe, NCPD yashimangiye ko ubumwe n’uruhare rw’imiryango yose ari byo shingiro ryo kubaka igihugu kirangwa n’ubutabera no kubahiriza uburenganzira bwa buri wese.

Ndayisaba Emmanuel umunyamabanga nshingwa bikorwa wa NCPD yavuze ko nubwo hari byinshi bimaze kugerwaho mu bijyanye n’uburezi, ubuzima, ubuhahirane n’itangwa ry’imitangire ya serivisi za Leta, hakiri imbogamizi zikwiye gukorerwaho mu rugendo rwo kubaka umuryango unagira buri wese.

Ati: umuryango nyarwanda ukomeje kugira intambwe ikomeye mu guha ijambo abafite ubumuga. Ariko turacyakeneye kongera imbaraga mu kurwanya imyumvire iganisha ku kudasobanukirwa, no gukuraho inzitizi zose zibabuza kugira uruhare rusesuye mu mibereho y’igihugu.

Ndayisaba Emmanuel Umunyamabanga nshingwabikorwa wa NCPD

yanavuzeko muri iki cyumweru cyahariwe abafite ubumuga hagiye gukorwa ubukangurambaga kuburyo abana batiga bafite ubumuga bajyanwa mu mashuri kuko kuri ubu abana bangana ni 17302 batari kwiga.

Inam,a y’igihugu y’abafite ubumuga yatangaje gahunda zinyuranye zizibanda ku gushishikariza inzego n’abaturage bose kumenya no kubahiriza uburenganzira bw’abafite ubumuga, ndetse no kugaragaza ubushobozi bwabo mu iterambere ry’igihugu.

Nk’uko byatangajwe n’umunyamabanga nshingwa bikorwa w’inama y’igihugu yabafite ubumuga , ku wa 3 Ukuboza hazizihizwa Umunsi Mpuzamahanga w’Abafite Ubumuga, aho hazabera ibirori bigamije:

  • Gushima abantu n’inzego zagaragaje uruhare mu guteza imbere uburenganzira bw’abafite ubumuga

  • Gutangiza gahunda nshya zigamije kurushaho gushyigikira imibereho myiza yabo

  • Gutangaza ibyemezo n’ingamba nshya mu rwego rw’igihugu

Uwo munsi uzitabirwa n’inzego za Leta, imiryango itari iya Leta, abafanyabikorwa mpuzamahanga, abikorera, n’abantu bafite ubumuga bo mu turere twose tw’igihugu, ni umunsi uzihizirizwa mu karere ka Nyabihu.

Abitabiriye ibiganiro bemeje ko itangazamakuru rifite inshingano ikomeye mu guhindura imyumvire, kugaragaza ibibazo bikibangamiye abafite ubumuga, no kumenyekanisha ibikorwa by’iterambere bigamije kubashyigikira.

NCPD yasabye abanyamakuru kurushaho gutara, gutangaza no gukurikirana inkuru z’imibereho y’abafite ubumuga hatangwa umusaruro ufatika ujyanye n’insanganyamatsiko y’uyu mwaka.

NO COMMENTS