Home Politics Nta terambere ryagerwaho abaturage bashonje: Minagri

Nta terambere ryagerwaho abaturage bashonje: Minagri

0
47

Mu rwego rwo kwitegura kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ibiribwa 2025, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Telesphore Ndabamenye, yagaragaje gahunda zifatika Leta y’u Rwanda yashyizeho zigamije kurushaho guteza imbere urwego rw’ubuhinzi, kongera umusaruro w’ibiribwa no kubaka ejo hazaza heza hatarimo inzara.

Ibi yabivugiye mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye i Kigali kuri uyu wa Kane, mbere y’uko hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’ibiribwa usanzwe wizihizwa taliki ya 16 ukwakira, kuri ubu ukaba uzizihizwa taliki ya 24 ukwakira ukazihizirizwa mu karere ka Nyamagabe ku Insanganyamatsiko igira  iti:  Gukorana mu bufatanye kugira ngo tugire ibiribwa byiza n’ejo hazaza heza.

Umunyamabanga wa Leta Ndabamenye yavuze ko u Rwanda rwasoje byinshi mu rugendo rwo kongera umusaruro w’ubuhinzi no kurwanya inzara, ariko ko hari n’ibigomba gukomeza gushyirwamo imbaraga.

Yagize ati: Umutekano w’ibiribwa ni imwe mu nkingi z’iterambere ry’igihugu. Ni yo mpamvu Leta y’u Rwanda ikomeje gushyira imbere ibikorwa bigamije guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, gufasha abahinzi kubona ikoranabuhanga rigezweho, no guteza imbere indyo yuzuye kuri bose.

Yongeyeho ati: Umunsi Mpuzamahanga w’Ibiribwa ni igihe kidufasha gusubiza amaso inyuma, tukareba aho tugeze, ariko by’umwihariko ukatwibutsa ko ubufatanye hagati ya Leta, abahinzi, abikorera n’abafatanyabikorwa ari bwo shingiro ry’ejo hazaza hatarimo inzara mu Rwanda no ku isi hose.

Yasobanuye kandi ko gahunda Leta yashyizeho zigamije:

Gushimangira umutekano w’ibiribwa no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe,Gufasha abahinzi bato kubona ikoranabuhanga rigezweho mu kongera umusaruro,Gukangurira abaturage kurya indyo yuzuye kandi ibasha kugerwaho na bose,Kubaka uburyo burambye bwo gutunganya ibiribwa kugira ngo ntihagire usigara inyuma.

Umunsi Mpuzamahanga w’Ibiribwa wizihizwa buri mwaka ku isi hose, hagamijwe gukangurira abantu gufatanya kurwanya inzara no guteza imbere ubuhinzi burambye.

Umunyamabanga wa Leta Ndabamenye yasabye abanyarwanda bose kugira uruhare mu kurengera umusaruro w’ubuhinzi no guteza imbere imirire myiza, avuga ati: Uru ni urwego tugomba gukoreramo twese hamwe, kuko nta terambere ryagerwaho abaturage bashonje.

NO COMMENTS