Nyamagabe hatangirijwe ukwezi kwahariwe uruhare rw’umuturage mu igenamigambi

0
52

Kuri uyu wa kabiri taliki ya 14ukwakira 2025 Minisiteri y’ubuyegetsi bw’igihugu yatangije ukwezi kwahariwe uruhare rw’umuturage mu igenamigambi muri gahunda yiswe #uruhareRwanjye.

Ni gahunda yatangiriye mu kagari ka Ruhunga ko mu murenge wa Kibirizi ho mu Karere ka Nyamagane aho abaturage bibukijwe kugira uruhare mubibakorerwa no gutegura ingengo y’imari uhereye kukureba ibyo bakeneye mbere na mbere .

Bamwe mubaturage baganiriye na Primomedia.rw batubwiyeko koko hari bimwe ubona byahindutse ugeranyije nigihe cyashize kuko ubu hibandwa kukureba ibyo bakeneye ariko baba batanzemo ibitekerezo binyuze mu nteko z’abaturage

Ngarukiyintwari Emmanuel umuturage wo mu Karere ka Nyamagabe yatubwiyeko ibyo bakora bya buri munsi leta ibafasha ariko binyuze mubitekerezo baba batanze .

ati: nkabahinzi ba kawa hano mu Karere ka Nyamagabe cyanecyane mu murenge wa Kibirizi twatanze igitekerezo cyo kubona umuriro w’amashanyarazi n’amazi Kandi barabiduhaye banatwongereraho n’umuhanda udufasha gutwara umusaruro.

Hategekimana Jean Marie Vianey nawe ni umuhinzi wo mu Karere ka nyamagabe nawe yatubwiyeko gahunda y’uruhare rw’umuturage mu igenamigambi ayizi ati:iyi gahunda ndayizi kuko ni ibyifuzo byacu byibyo tuba dukeneye mbere na mbere tugeza kubayobozi hanyuma nabo bakabidushyirira mu bikorwa Koko nibo baba bafite ubushonozi, yakomeje agira ati twasabye kubona inyongeramusaruro bitatugoye Kandi byarakozwe binyuze mubitekerezo twatangiye mu nteko y’abayurage.

Umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu Hon Marie Solange Kayisire yashimiye abaturage bakomeje kugira uruhare rufatika mubibakorerwa batanga ibitekerezo Kandi banagira uruhare muribyo binyuze muri gahunda y’imihigo.

Hon Marie Solange Kayisire

Ati: turashishikariza Kandi buri wese kugira uruhare rusesuye mu iterambere kuko iterambere ry’akarere ritangirira ku iterambere ryaburimuntu n’urugo rwe , turabasaba kugira icyo uhiga cyaguteza imbere.

Aha muri nyamagabe ingo zahawe umuriro w’amashanyarazi uyu mwaka zageze kuri 63.3% zivuye kuri 58.8% muri 2023/24.

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here