Perezida Perezida Paul Kagame na mugenzi we wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, kuri uyu wa Kane, tariki ya 4 Ukuboza 2025, basinye amasezerano y’amateka, afatwa nk’intambwe ikomeye mu rugendo rwo guhosha umwuka mubi umaze igihe hagati y’ibihugu byombi no kurangiza ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo.
Ni umuhango wabereye mu Kigo cya Leta ya Amerika gishinzwe kwita ku mahoro, United States Institute of Peace (USIP), cyahinduriwe izina ku wa Gatatu, cyitwa ‘Donald J. Trump Institute of Peace’.
Igikorwa cyo gusinya aya masezerano cyanitabiriwe n’abakuru b’ibihugu barimo uwa Kenya, Dr. William Ruto; uwa Angola, João Lourenço; uw’u Burundi, Évariste Ndayishimiye na Faure Essozimna Gnassingbé wa Togo.
Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Félix Tshisekedi wa RDC bageze i Washington muri Leta zunze ubumwe za Amerika ku wa Gatatu, tariki ya 3 Ukuboza 2025, intego ari ugusinya aya masezerano yakomeje kudindizwa no kudahuza hagati y’ibihugu byombi, ahanini bigashingira ku kwinangira kwa Congo yanyuranyaga n’ibyemeranyijweho.
Aya masezerano yasinywe, yubakiye ku nkingi z’ingenzi zirimo kubaka umutekano, guteza imbere ubufatanye n’ubukungu bw’Akarere no gushyiraho umurongo mushya w’amahoro mu Burasirazuba bwa Congo.
Amasezerano ya Washington yo ku wa 27 kamena 2025 ashyiraho inshingano zikomeye ku mpande zombi.
Mu byo ashingiyeho birimo kubahiriza ubusugire bwa buri gihugu no kutagira na kimwe gishobora gukora cyangwa gushyigikira ibikorwa by’ubushotoranyi bigamije guhungabanya ikindi; kutemerera imitwe yitwaje intwaro gukorera ku butaka bw’ibihugu byombi ibikorwa bigamije guhungabanya umutekano w’ikindi gihugu.
Harimo no gusenya no kurandura burundu FDLR, ndetse no gukuraho ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwari rwashyizeho kubera uyu mutwe w’iterabwoba ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi; guhagarika burundu inkunga iyo ari yo yose ya Leta ihabwa imitwe yitwaje intwaro, yaba iva kuri Leta cyangwa iyishamikiyeho.
Aya masezerano yitiriwe aya Washington yasinywe mu gihe hari n’ibiganiro biganisha ku yandi hagati ya RDC na AFC/M23 biri kubera i Doha muri Qatar, mu rwego rwo gushaka umuti urambye w’ikibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo.
Mu birebana n’ubukungu, amasezerano mashya yasinywe ateganya uburyo bushya bwo gucunga ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro, kurwanya ruswa no kunoza imiyoborere ishingiye ku mucyo.
Hari kandi imishinga y’iterambere ihuriweho, irimo imicungire y’amapariki, ingufu, imiyoborere n’indi mishinga y’inyungu rusange.












