PSF_Rwanda yakiriye inama y’ingenzi igamije guha ba Rwiyemezamirimo bato ubushobozi binyuze mu kumenyekanisha amabwiriza ngenderwaho. Intego ni ukworohereza kubona amasoko, kongera kugenzura ibipimo no gutsindira ku isoko

0
71

Kuri uyu wa gatanu muri Kigali convention center hateraniye inama yagarukaga kukongera umusaruro w’ibigo bito n’ibiciriritse ariko hitabwa k’ubuziranenge kandi hakurikijwe amategeko.

N’inama yahurije hamwe  minisiteri y’ubucuruzi n;inganda hamwe na’urugaga rwabikorera mu Rwanda(PSF), Rwanda FDA,RICA tutibagiwwe na REMA.

Iyi nama yagarukaga kukuzamura ubushobozi bw’ibigo bito n’ibiciriritse  hibandwa kubuziranenge bwibyo bitanga kandi hanakurikije amategeko agenga ubucuruzi mu Rwanda.

Joseph Mutabazi Umuyobozi wungirije ushinzwe ubuvugizi muri PSF yavuzeko intego yiyi nama kwari ukuzamura ubushobozi bw’ibigo bito nibiciriritse.

Ati: iyi nama yarifite intego eshatu zireba ibigo bito n’ibiciriritse , iyambere ni ukumva neza inshingano zabo mubijyanye n’ubuziranenge, iyakabiri nyuma yo kuzumva ni gute bazishyira mubikorwa,iya gatatu nukuganira n’ibigo bishinzwe ubuziranenge.

Mutabazi Joseph umuyobozi wungirije ushinzwe ubuvugizi muri PSF

Yagarutse na none kureba icyakorwa mukuzamura  ibi bigo bito n’ibiciriritse murwego rwo kuzamura umusaruro w’ibikorerwa mu Rwanda kandi byujuje ubuziranenge kuko 90% by’ibicuruzwa bituruka muri ibi bigo bito n’ibiciriritse.

Niyitegeka Jean Damascene umukozi muri RICA

Niyitegeka Jean Damascene ukora mu ishami ry’ubugenzuzi bw’inganda n’amasoko  muri RICA yavuzeko aya ari amahirwe kubakora mubigo biciriritse n;ibito kuko bigeye kubafasha kumenya uko bakora ibintu byujuje ubuziranenge.ati: ndatekerezako nyuma yiyi nama basobanukiwe inshingano za buri rwego rushinzwe ubuziranenge kandi bizadufasha kugira imikoranire myiza kuko basobanukiwe impamvu bagomba gukora ibicuruzwa byujuje ubuziranenge bityo bizabafashe kugeza ibicuruzwa byabo kumasoko mpuzamahanga.

Urwego rw’abikorera mu Rwanda rufite inshingano zo kongera umusaruro ukomoka kubuhinzi hi 6% mugihe cy’umwaka  umwe , naho mugice cy’inganda umusaruro ukaziyongeraho 10% mugihe cy’umwaka umwe ,ishoramari naryo rikava kuri 15% rikagera kuri 21% mu rwego rwogufasha igihugu muri gahunda ya NST2.

Abikorera kandi basabwe gukorana no kungurana ibitekerezo hagati yabo ndetse n’ibigo bya leta mu rwego rwo gushyiraho amategeko agenga ubucuruzi n’ubuziranenge.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here