Mu rwego rwo kurwanya ko imikorere y’amahanga ishobora kugira ingaruka ku mutekano n’ubusugire bw’igihugu, Perezida Donald Trump yasabye ko amashuri makuru yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika agenzurwa ku buryo bwimbitse, cyane cyane ku bijyanye n’inkunga yakira zivuye hanze. Ibi byatumye na kaminuza ya Harvard, imwe mu zikomeye ku isi, isabwa gutanga raporo ku nkunga z’amahanga yakiriye hagati ya 2014 na 2019.
Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, cyane cyane ingingo ya 117 (Section 117) y’itegeko rigenga amashuri makuru, asaba ko amashuri yose atanga amakuru ku nkunga z’amahanga mu rwego rwo kurinda ko ibyo bigo biba inzira yo kwinjiza inyungu cyangwa imyumvire y’amahanga mu burezi bw’igihugu. Mu gihe cye ku butegetsi, Perezida Trump yashyize imbaraga mu gusaba ko aya mategeko yubahirizwa no kugenzura ko kaminuza zitagira aho zihisha imikoranire yazo n’ibihugu by’amahanga.
Perezida Trump kandi yanagaragaje impungenge ku kuba ibihugu nka Ubushinwa n’Abarabu bishobora kuba bikoresha inkunga bitanga ku mashuri ya Amerika mu buryo bushobora guhungabanya umutekano cyangwa kwiba amakuru y’ubushakashatsi. Ku bw’izo mpamvu, yasabye ko hakazwa igenzura, ndetse ko amashuri yakiraga izo nkunga z’amahanga yandikwa ku rutonde runonosoye.
Kaminuza ya Harvard, ibinyujije mu itangazo ryayo, yavuze ko imaze imyaka myinshi yuzuza ibisabwa n’amategeko. Bavuze ko basanzwe batanga raporo ku nkunga zose z’amahanga zirengeje $250,000, harimo n’izijyanye no guhugura abayobozi, ibikorwa by’ubushakashatsi, n’amasezerano y’ibikorwa by’uburezi. Gusa Minisiteri y’Uburezi yavuze ko hari aho ayo makuru yatanzwe atari yuzuye, cyangwa se yararimo amakosa, bikaba bishobora gufatwa nko kutubahiriza amategeko.
Uyu murongo wa Perezida Trump ugamije kurinda amashuri makuru ya Amerika gucengerwamo n’inyungu z’amahanga, ndetse no kurwanya ubujura bw’amakuru y’ubumenyi n’ubuhanga bikorwa n’amahanga atandukanye. Trump Yagize ati: “Amashuri makuru si urubuga rwo kwakira amafaranga y’undi wese. Tugomba kumenya aho aturuka, icyo agamije, n’icyo akoreshwa.” Iperereza kuri Harvard ni kimwe mu bikorwa bigamije kugenzura aho amashuri atubahirije amategeko, no gushyira mu mucyo uburyo akoresha inkunga z’amahanga.