Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Félix Tshisekedi, yasabye Repubulika y’u Rwanda ibiganiro bigamije kurangiza umwuka mubi umaze igihe hagati y’ibihugu byombi, ashimangira ko amahoro arambye ari ingenzi ku baturage bose bo mu Karere k’Ibiyaga Bigari.
Mu ijambo yavugiye mu muhango wa Global Gateway Forum 2025 i Brussels mu Bubiligi, Tshisekedi yavuze ko atigeze agaragaza ubushotoranyi ku Rwanda cyangwa ku kindi gihugu aturanye nacyo. Yavuze ko ari ngombwa ko ibihugu byombi bifatanya guhagarika intambara n’umutekano mucye.
Ati:Twese dufite ubushobozi bwo guhagarika ikibazo kandi tugashyira imbere amahoro.
Yashimiye Perezida João Lourenço, uyobora umuryango w’afurika yunze ubumwe ku ruhare rwe mu guhuza impande zihanganye. Ariko anenga u Rwanda kuba rwaranze kwitabira ibiganiro byari bigiye gusubiza amahoro ku rwego rwa dipolomasi.
Tshisekedi yasabye u Rwanda gutegeka ingabo za M23 guhagarika ibikorwa by’intambara, avuga ko iyi mirwano imaze guhitana ubuzima bwa benshi.
Yashimiye kandi Perezida Cyril Ramaphosa ku ngabo z’Afurika y’Epfo zagiye gutabara muri Congo, ndetse n’ibihugu bya Tanzaniya na Malawi byatanze ingabo.
Ati:Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ntabwo ishaka intambara. Turashaka amahoro nyayo azazana iterambere mu karere kacu.
Perezida Tshisekedi yasabye ko hashyirwaho ibiganiro byubaka icyizere, mu mucyo no mu bwubahane hagati y’ibihugu byombi.