Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yatangaje ko mu Nteko Rusange ya Loni izaba mu mezi ari imbere igihugu cye kizemera ukubaho kwa Leta ya Palestine, bigamije ko n’ibindi bihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati byemera Israel nka Leta yigenga.
Perezida Macron yavuze ko intambwe yo kwemera Leta ya Palestine izaterwa muri Kamena 2025. Ati “Tugomba gutera intambwe yo kwemera [izo Leta] kandi tuzabikora mu mezi ari imbere.”
Yavuze ko muri iyo nteko rusange biteganyijwe ko hari n’ibindi bihugu byinshi bizemeza ukubaho kwa Leta ya Palestine.
Ati “Nzabikora kuko nemera ko ari igihe cyabyo kandi nshaka kwifatanya n’abandi ariko bikanatuma na bamwe bashyigikiye Palestine bemera ko habaho Leta ya Israel, kuko abenshi batabikozwa.”
France24 yanditse ko kwemera ukubaho kwa Leta ya Palestine bisobanuye ko n’abaturage bayo u Bufaransa bubaha uburenganzira bwabo, ariko bikanafasha mu rugamba rwo guhangana n’abambura abanya-Israel uburenganzira bwabo.
Ubutegetsi muri Palestine bwavuze ko bunejejwe n’icyemezo cya Perezida Macron, ndetse ko iyi ntambwe iri mu murongo muzima.