Iyi nama yahuje inzobere mpuzamahanga mu buhinzi n’ubworozi, abashakashatsi, abashoramari, abayobozi b’inzego za leta n’abanyamuryango ba sosiyete sivile, bagamije gusangira ubunararibonye n’ubumenyi mu guteza imbere ubuhinzi burambye bwita ku bidukikije yabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV)guhera kuri uyu wa 20 ukwakira 2025
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni “Agroforestry for People, Planet and Profit” — bishatse kuvuga ko ubuhinzi buhuza n’amashyamba bugamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, kurengera ibidukikije no kongera inyungu mu buhinzi.
Abategura iyi nama bavuga ko uyu ari umwanya mwiza wo kwiga uburyo bushya bwo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, guteza imbere ubuhinzi burambye no kongera ubushobozi bw’abahinzi bato cyane cyane muri Afurika.
U Rwanda rwahawe amahirwe yo kwakira iyi nama kubera gahunda zarwo zihamye mu kurengera ibidukikije no guteza imbere ubuhinzi bwunganira ibiti n’ubutaka. Ni ubwa mbere iyi nama ibereye muri Afurika yo hagati, bikaba biteganyijwe ko izazana amahirwe akomeye mu bucuruzi no mu ishoramari mu rwego rw’ubuhinzi.
Nininama Kandi yitabiriwe n’abashakashatsi mpuzamahanga, inzego z’abikorera, abahinzi n’abafatanyabikorwa baturutse hirya no hino ku isi. Bazaganira ku ngingo zirimo guteza imbere ubuhinzi buhuza n’amashyamba, kurwanya isuri, kubungabunga ubutaka, kurwanya imihindagurikire y’ibihe no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.
Iyi nama kandi yabaye umwanya mwiza wo kwerekana ibikorwa by’indashyikirwa mu buhinzi burambye, no guhuriza hamwe abafite uruhare rutandukanye mu guteza imbere uru rwego mu buryo burambye.
Biteganyujwe ko iyi nama izasozwa taliki ya 24 ukwakira 2025.