Home Politics Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro n’Ubucuruzi Bwayo: Inkingi y’Iterambere n’Umutekano w’Isi

Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro n’Ubucuruzi Bwayo: Inkingi y’Iterambere n’Umutekano w’Isi

0
63

Mu gihe isi yihutira kwihaza mu bikoresho by’ikoranabuhanga, ingufu zisubira, n’ubwiyongere bw’ibikenerwa mu nganda z’ubwirinzi, amabuye y’agaciro akomeye nka lithium, cobalt, n’andi ava mu butaka bw’Imbonekahacye (rare earths), yahindutse umutungo w’ingenzi ku bihugu byinshi. Gucukura no gutunganya aya mabuye si ikibazo cy’inganda gusa, ahubwo ni n’icyemezo gikomeye cya politiki n’umutekano.

Kuri iyi nshuro, ibihugu bigize ihuriro rya QUAD aribyo Leta zunze ubumwe z’Amerika, Ubuyapani, Ubuhinde na Australiya byashyizeho gahunda nshya y’ubufatanye igamije gushimangira umutekano w’isoko ry’amabuye y’agaciro no kugabanya kwikubira gukabije ku gihugu kimwe cyifitemo ububasha bwinshi, by’umwihariko guhangana n’ubushinwa, igihugu kimaze igihe kinini kihariye uruhare runini mu bucukuzi no gutunganya aya mabuye.

Irihuriro rigamije kwagura ubushobozi bw’ibihugu mu gucukura no gutunganya amabuye y’agaciro, kugira ngo byirinde kubura cyangwa guhenda kw’amabuye ku masoko biturutse ku mpamvu za politiki cyangwa izindi mpamvu z’umutekano.

Kuzamura ubushake bwo gufatanya n’ibigo byigenga mu rwego rwo gushyiraho inganda zitunganya amabuye, bigaha agaciro gakomeye ibikoresho by’imbere mu bihugu. Gushyigikira uburyo bwo kongera agaciro binyuze mu bucuruzi burambye no gusubiramo ibikoresho (recycling), bityo bikagabanya igihombo kandi bikabungabunga ibidukikije.

Amahirwe ashoboka ku bihugu by’Afurika

Ibihugu byo muri Afurika bifite umutungo kamere w’amabuye y’agaciro nka tantalum, wolfram na coltan, bifite amahirwe yo kwinjira mu isoko mpuzamahanga ryagutse kandi ryizewe. Gahunda nka QUAD ishobora gufasha ibihugu by’Afurika bikagira ubushobozi bwo kongera agaciro k’umusaruro w’amabuye imbere muri Afurika binyuze mu gutunganya no gukora ibindi bikoresho bishingiye ku mabuye y’agaciro.

Gukurura ishoramari rishya n’ubumenyi buva mu bufatanye mpuzamahanga.

Gushyira imbere ibikorwa by’ubucukuzi burambye, byubahiriza ibidukikije n’imibereho myiza y’abaturage.

muri make ubucukuzi n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro si ibikorwa by’ubukungu gusa, ahubwo ni urwego rufite uruhare runini mu guhindura isura y’umutekano, ubukungu n’imibereho y’isi yose. Ubufatanye mpuzamahanga nka gahunda ya QUAD ni intambwe ikomeye mu guhangana n’ibibazo by’umutekano w’ibikoresho by’ingenzi no guteza imbere ubucuruzi burambye.

Ku bihugu by’Afurika, ibi bisobanuye amahirwe adasanzwe yo kwagura ubukungu, kongerera agaciro umusaruro, no kuba abakinnyi bakomeye ku isoko mpuzamahanga ry’amabuye y’agaciro.

NO COMMENTS