Home Politics Ubushinwa mu Rugamba rwo Kurinda Umwanya Wabwo mu Isoko ry’Amabuye y’Agaciro

Ubushinwa mu Rugamba rwo Kurinda Umwanya Wabwo mu Isoko ry’Amabuye y’Agaciro

0
67

Mu gihe ibihugu bigize ihuriro rya QUAD, ari byo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ubuyapani, Ubuhinde na Australiya, byatangije gahunda yo kwigobotora isoko ry’amabuye y’agaciro rikomeje kugenzurwa cyane n’Ubushinwa, icyo gihugu cy’amajyepfo y’Uburasirazuba bw’Aziya nticyicaye ubusa. Ubushinwa buri kongera ubushobozi, gushyiraho amategeko mashya, no gukoresha ububasha bwa politiki n’ubukungu mu kurinda inyungu zabwo no gukomeza gutanga icyerekezo mu bijyanye n’ibi bikoresho fatizo by’isi.

Amayeri y’Ubushinwa: Gucunga, Gutunganya, no Kugenzura

Mu gihe QUAD ishishikajwe no kongera inganda zitunganya amabuye y’agaciro hanze y’Ubushinwa, icyo gihugu cyiyemeje kwagura ubushobozi bwacyo bwo gutunganya no gucunga amabuye atandukanye nka lithium, nickel, cobalt, n’ubutaka mbonekahacye (rare earths). Ibi bigamije kuyatunganya no kuyacuruza ku giciro gito, bityo bigatuma ibindi bihugu bigorwa cyane no guhangana nacyo mu buryo burambye.

Si ibyo gusa, kuko Ubushinwa bwanashyizeho amategeko mashya agenga ibyoherezwa mu mahanga y’amabuye nka gallium, germanium, na bismuth, byose bifite uruhare runini mu gukora ibikoresho bya gisirikare, ibikoresho by’ikoranabuhanga n’indege z’intambara. Ibi bihuzwa na politiki y’icyo gihugu igaragaza ko kibumbatiye umutima w’inganda z’isi.

Diplomasi Ishyize imbere Ubucuruzi Bushingiye ku Nyungu

Nubwo ubushyamirane hagati y’Ubushinwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwakomeje kuba bwinshi, ibi bihugu bibiri byiyemeje kujya mu biganiro by’ubufatanye, harimo no gukomeza kohereza amabuye y’ingenzi n’imashini za magneti ku isoko rya Amerika. Ibi ni byo bamwe byiswe “diplomasi y’amabuye y’agaciro” kuko bihuriza hamwe inyungu z’ubukungu n’umutekano.

Ibi bikorwa byose bigira ingaruka ku bihugu bifite umutungo kamere nk’u Rwanda, bifite amabuye akomeye nka tantalum, wolfram na coltan. Muri uru rugamba rw’amasoko n’ubukungu bw’isi, u Rwanda rufite amahirwe yo kungukira mu bufatanye n’impande zombi: kwinjira mu bikorera ba QUAD bashaka amasoko meza, ariko nanone rikanasobanukirwa uko rutajya mu gihombo mu gihe Ubushinwa bukomeje kwagura ububasha bwabwo.

Muri make ubushinwa mu buryo butuje ariko burimo ubushishozi,buri gukoresha ubuhanga mu mategeko, ubushobozi mu nganda, n’ububasha bwa politiki kugira ngo bukomeze kuyobora icyerekezo cy’ubukungu bw’isi binyuze mu mabuye y’agaciro. Gahunda ya QUAD ni igisubizo cyatanzwe ariko ntibivuze ko inzira yo kugishyira mu ngiro izoroha.

Mu gihe isi yose yinjira mu mpinduramatwara y’ikoranabuhanga, ibihugu bifite umutungo kamere nk’u Rwanda bigomba kugira politiki zinoze, ubufatanye buhamye, no guteza imbere inganda z’imbere mu gihugu, kugira ngo ntibibe inyuma muri uru rugamba rw’amasoko, ahubwo bigire imbaraga n’icyerekezo cy’ahazaza mu bukungu.

NO COMMENTS