Ibiruhuko ni igihe cyiza kandi kiba gikenewe ku bana ndetse n’ababyeyi babo nyuma y’Igihe kirekire umwana aba amaze ajya ku ishuri.
Mu minsi igize 365 igize umwaka, hagati y’180 na 200 yayo umwana ayimara ku ishuri. Baba ababayo cg abiga bataha, bose iyi minsi ijya gushira bagaragaza umunaniro.
Igihe cy’ibiruhuko kigera buri wese yishimiye ko agiye kuruhuka ndetse no kugira umwanya uhagije wo kuruhuka, kuryama, gukina kubakiri bato, gusura inshuti n’abavandimwe, gutembera n’ibindi bikorwa byinshi bibanyura nk’abana ndetse n’umuryango muri rusange.
Nyamara ariko n’ubwo yaba abana ndetse n’ababyeyi baba bishimiye iki gihe, haba hari n’impungenge by’umwihariko ku babyeyi y’icyo bazaba bakora, n’ibyobazajya basigaramo umunsi ku wundi, dore ko abababyeyi benshi baba bajya mu mirimo kuva mu gitondo kugera mu masaha akuze. Kubadafite imirimo ibasaba kuba kure y’abana nabo, baba bahangayikishijwe n’imyitwarire cg icyo twakwita imimerere y’abana, nko kuba imburamikoro bareba Television igihe kirekire , gukina imikino yo kuri za Computer, kuzerera, icyo abenshi bita gukubagana n’ibindi.
Muri iyi nkuru, tugiye kubasangiza ibintu bigera kuri 5 byagufasha gukora ingengabihe/timetable y’umunsi bigafasha abana bawe kuryoherwa n’ ibiruhuko kandi bunguka n’ubwenge.
Ariko kandi Fatanya n’abana bawe gukora iyi ngengabihe/timetable kandi ubafashe gusobanukirwa n’impamvu ya buri cyose.

Imikino ngororamubiri/Sport .
Haba ku bato cyangwa abakuze, sport ni ingenzi kugirango tugire ubuzima bwiza. Kugira umuco wo kuyikora bitozwa umwana hakiri kare,kugirango nakura azakomeze wa muco yatojwe , dore ko ugoroa igiti abikorakikiri gito nk’uko abanyarwanda babivuga. Mu gihe cy’amashuri, biba bigoye kubona umwanya ku bana bato wo gukora sport, bitewe n’igihe kidahagije cyangwa se imikoro yo mu ishuri.
Igihe cy’ibiruhuko ni igihe cyiza cyo gutoza abana kwibatura bagakora uyu mukoro wagakwiye kuba uwaburi munsi kubabishoboye. Ubushakashatsi bugaragaza ko umwana ukora sport bimufitiye inyungu nyinshi zirimo nko gutuma amagufa ye akura neza kandi akomeye, kumurinda kugira umubyibuho ukabije, kumufasha gusinzira no gutekereza neza n’izindi nyinshi.

Imirimo yo mu rugo
Gutoza no guha abana imirimo yo mu rugo ni uburyo bworoshye bwo gukoresha umwanya , bikaba akarusho iyo muri kumwe nk’umuryango. Iterambere no kugira abadufasha mu ngo usanga akenshi bituma abana bacu ntacyo bazi gukora mu bijyanye n’imirimo yo mu rugo. Kabe akanini n’agato bagahora bategereje cg babwiriza abandi kukabakorera yewe n’icyo bishoboreye. Ibi bigira ingaruka mbi kuribo zaba izavuba n’izo mu gihe kizaza barakuze nko kuba abanebwe, kutamenya kwikorera iby’ibanze buri muntu wese aba agomba kwikorera,n’izindi. Igihe cy’ibiruhuko ni igihe cyiza cyo gutoza abana gukora imirimo yo mu rugo kubw’inyungu zabo n’umuryango mugari muri rusange.Imwe muri iyi mirimo twavuga nko guteka kubamaze kwegera hejuru mu myaka, gukora amasuku mu byumba byabo no mu rugo muri rusange, kwimesera, n’ibindi .

Kuruhuka/Nap time
Icyiruhuko cya nyuma ya saa sita cyangwa icyo twita nap time mu ndimi z’amahanga ni ikintu cy’ingenzi mu mikurire n’imikorere y’ubwonko bwa muntu by’umwihariko abana. Kuruhuka bifasha ubwonko bw’abana kwibuka neza, bigafasha umubiri kutananirwa ndetse bikongera n’akanyamuneza. Ikiruhuko cya nyuma ya saa sita cyiba cyiza iyo gifashwe umwana yamaze gufata amafunguro ya saa sita ndetse yanakarabye. N’ubwo abana benshi batagikundo, ni inshingano zacu nk’ababyeyi n’ababarera kubasobanurira impamvu yacyo bikoranywe urukundo, aho kuba nk’igihano cg ikintu gikorwa ku gahato.
Gukinira hanze mu busitani cg kureba Television
Gukina ni ikintu cy’ingenzi mu mikurire myiza y’abana. Abahanga bavuga ko umwana yigira cyane mu mikino, by’umwihariko itagizwemo uruhare n’undi muntu kurusha iyateguwe (Unstructured games) banemeza ko umwana wagize igihe cyo gukinira hanze cg se ibyo twita outdoor games), bimufasha gusobanukirwa n’isi imukikije kurusha uko yabyigishwa haba mu ishuri cg ahandi.
Muri ibi bihe aho abana bamara igihe kinini ku mashuri, bituma abenshi batabona akanya ko gukina imikino yabo bwite. Ikiruhuko ni igihe cyiza cyo kubaha umwanya uhagije wo gukina (cyane cyane hanze), kugirango barusheho gukura uko bikwiye. Ahenshi mu mijyi usanga abana bakinisha ibikinisho bitandukanye imbere mu nzu kurusha uko bahabwa umwanya wo kwidagadurira hanze. N’ubwo ibi nabyo biba bikenewe ariko imikino yo hanze ifasha abana cyane kurusha iy’imbere(Indoor games). Ababyeyi n’abarera abana bakunda kubababuza bavuga ko baba bafite impungenge z’uko bakomereka cyangwa bakiyanduza. Nyamara ariko ibi sibyo kuko nabyo biri mu buryo bwo kwiga.
Umwana umaze gukina ashobora guhabwa umwanya uringaniye wo kureba Television. Twibukiranye ko abana bagomba kureba ibintu bijyanye n’ikigero cyabo kandi ntibamare igihe kinini imbere yayo kuko ibi bibatera ibindi bibazo byabaviramo n’ubumuga cg uburwayi.

Kuganira / gusoma ibitabo cyangwa gusubiramu masomo batatsinze neza.
Nk’umuryango, kugira umwanya wo kuganira ni ikintu cy’ingenzi cyane mu buzima bw’abawugize by’umwihariko abana bagitozwa indangagaciro n’amahame agenga abantu haba muri society no mu miryango iwabo. Umuryango ushobora kuganira uri gusangira amafungo (nk’ayanimugoroba) mu gihe ababyeyi bacyitse imirimo, cg sembere yo kuryama. Icyi gihe cyiba ari ingenzi kuko bifasha buri wese gusubiza amaso inyuma agatekereza uko umunsi wagenze, ibyo yabashije kugeraho ndetse n’imbogamizi yaba yagize. Kubisangira nk’abagize umuryango ni ikintu kitagira uko gisa kuko habamo gutegana amatwi, gufashanya no guterana imbaraga no guhanana aho bikwiye.
Ku bana bagitozwa uburere, ikiruhuko ni igihe cyiza cyo kugira aka kanya kuko igihe cy’amashuri usanga akenshi baryama kare kugirango bazinduke bajya mu mashuri.
Ni ngombwa kandi cyane ko ababyeyi bakora uko bashoboye bagashaka uyu mwanya, kugirango bafashe abana gukura bafite uburere n’indangagaciro ziboneye.
Kubana batatsinze neza amasomo, ni ngombwa kugira igihe cyo kuyasubiramo kugirango bazasubire ku ishuri haricyo bungutse. Nyuma yo gukina,umwana ashobora kwibutswa cg gufashwa gusubira mu masomo.
Ningombwa kandi kugira igihe cyo gusoma no kubitozwa hakiri kare. Mu byiza byinshi dukura mu gusoma, kumenya ibirenze ibyo duhabwa mu ishuri ni kimwe muribyo. Umwana usoma kandi bimufasha kumenya gutekereza byagutse, gutsinda neza mu ishuri n’ibindi byinshi. Ibiruhuko ni igihe cyiza cyo gushakira abana ibitabo byo gusoma no kubajyana mu masomero igihe habonetse akanya. Kugirango nk’umubyeyi umenye ko umwana wawe yasomye kandi yumvise ibyo yasomye, musabe kwandika cg kukubwira mu ncamake ibyo yasomye. Hanyuma nawe umufashe gusobanukirwa n’ibyo atumvise nk’ubusobanuro bw’amagambo akomeye cg icyo inkuru runaka ishaka kwigisha.
Iyi ngengabihe igiye ikurikizwa buri munsi mu gihe umwana yiriwe mu rugo cg ntabindi yagiyemo hanze yo mu rugo, ntakabuza rwose byafasha yaba we ndetse n’abirirwana nawe kugira umunsi mwiza kandi akunguka byinshi.

Yateguwe na Uwinema Alice











