Umuryango w’ubumwe bw’uburayi wamaganye uguceceka kw’ibihugu by’ Afurika ku ntambara y’Uburusiya na Ukraine

0
52

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) watangaje impungenge zikomeye ku myitwarire y’ibihugu bya Afurika, byihagararaho mu buryo bwo kwirinda gufata uruhande mu ntambara hagati ya Ukraine na Russia. EU ivuga ko iyi myitwarire ishobora gutuma Afurika itakaza ubufatanye n’Uburayi mu bijyanye n’umutekano, ubucuruzi, n’iterambere rusange.

Benshi mu bategetsi ba Afurika bahisemo kutagira uruhande bashyigikira mu buryo bweruye, bagahitamo kwifata kuri iyo ngingo. Ibi bikorwa hashingiwe ku mateka ya Afurika n’ubusabane bwayo n’ibihugu byombi – Ukraine na Russia. Uburyo Afurika yabanye na Russia mu gihe cya gikoloni, cyane cyane binyuze mu bufasha bwo kubohora ibihugu.

Ariko, ku ruhande rw’Ubumwe bw’u Burayi, iyi myitwarire itarimo guhitamo uruhande ikomeje kubangamira amahame y’ubutabera mpuzamahanga no kubahiriza ubusugire bw’ibihugu. EU ivuga ko kutamagana igitero cy’Uburusiya ku butaka bwa Ukraine ari ugushyigikira ubwicanyi no gutesha agaciro amategeko y’ubutwererane bw’isi.

EU yasabye ibihugu bya Afurika kwibaza ku gaciro k’indangagaciro y’ubumwe n’ubusugire bw’ibihugu. Umuyobozi w’Inteko Nyobozi ya EU, Ursula von der Leyen, aherutse kuvuga ati:Guceceka mu gihe hari amahano si ubunyangamugayo. Kwihagararaho nk’aho ntacyo bibwiye, mu gihe ubusugire bw’igihugu bugeramiwe, ni ugushyigikira akarengane.

Yongeyeho ko Afurika, nk’umugabane wubakiye ku mateka y’ubukoloni n’akarengane, ikwiye kwifatanya n’abandi mu kwamagana ibikorwa byo kwigarurira ibindi bihugu binyuranyije n’amategeko mpuzamahanga.

Ku ruhande rwa Afurika, kwihagararaho gukomeje gushingira ku mpamvu z’ubukungu. Ukraine n’Uburusiya ni bamwe mu batanga ifumbire n’ingano ku mugabane wose. Kwamagana Uburusiya byakomeje gutera ubwoba ibihugu byinshi ko byakwamburwa ayo mahirwe.

Hari kandi n’impamvu z’ubusabane bwa dipolomasi zishingiye ku myumvire ya “Non-Aligned Movement”, aho Afurika ishyira imbere kutivanga mu makimbirane y’ibihugu bikomeye, ahubwo igashaka amahoro no kwirinda kwinjira mu ntambara zidafite aho zihuriye n’ibibazo byayo bwite.

EU iraburira ko niba Afurika ikomeje imyitwarire yo kwihagararaho, hari ibyago byinshi ko inkunga zitandukanye, ubufasha mu by’umutekano ndetse n’imishinga y’ubufatanye bizahungabana. EU ishaka ko Afurika yifatanya n’isi mu kwamagana ubukungu n’ibikorwa bihonyora ubusugire bw’ibihugu.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here