Home Politics Ingabo za Somaliya zishe umuyobozi mukuru wa Al Shabab

Ingabo za Somaliya zishe umuyobozi mukuru wa Al Shabab

0
59

Minisiteri y’Ingabo ya Somalia yemeje kuri iki Cyumweru ko Hussein Moallim Hassan, umwe mu bayobozi bakuru ba al-Shabab wari umaze imyaka irenga 15 ari umwe mu bakuru b’uyu mutwe w’iterabwoba kandi wari uri ku rutonde rw’abashakishwa cyane, yishwe mu gikorwa cyihariye cyakozwe mu karere ka Bakool, mu majyepfo y’uburengerazuba bwa Somalia.

Itangazo rya Minisiteri rivuga ko uyu mugabo yishwe ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, akaba yari umwe mu bantu bagize uruhare rukomeye mu gutegura no gushyira mu bikorwa ibitero by’iterabwoba byibasiye abasivile mu bice byo hagati n’amajyepfo ya Somalia.

Minisiteri yongeyeho ko iyicwa rya Moallim ari intambwe ikomeye mu rugamba rwo gukomeza gusenya umutwe wa al-Shabab, by’umwihariko mu gucamo intege ubuyobozi bwawo.

Ingabo za Somalia zatangaje ko zizakomeza ibikorwa by’intambara byo mu kirere no ku butaka, bigamije gusenya no guhirika abarwanyi ba al-Shabab mu bice byo hagati n’amajyepfo y’igihugu.

NO COMMENTS