Home Politics Uruhare rw’umubyeyi mu myigire n’imitsindire by’umwana

Uruhare rw’umubyeyi mu myigire n’imitsindire by’umwana

0
63

Abana barushaho gutera imbere , gutsinda no gukura neza no iyo abarimu n’ababyeyi bafatanyije. N’ ubwo ishuri ritanga amasomo ateguwe neza, ubufasha abana bahabwa mu rugo bugira uruhare rukomeye mu iterambere ryabo.

Abarimu babona itandukaniro hagati y’abana bafite ababyeyi babafasha bihagije, atari mu masomo gusa ahubwo no mu kubaka indangagaciro nziza  .

Ese ni  mu biki abarimu bakeneramo ubufasha bw’ababyeyi?

  1. Gushishikariza imyitwarire myiza mu kwiga
  • Teganyiriza umwana igihe n’ahantu hatuje ho gukora imikoro yo mu rugo.
  • Igisha abana akamaro ko kugira inshingano,kandi ubatoze kurangiza ibyo bahawe gukora (imikoro yo mu rugo) ku gihe.
  • Shima umuhate aho gushima gusa ibisubizo .ibi byubaka ubushobozi bwo kudacika integer no guharanira gukora neza kurushaho mu bana.
  1. Gushishikariza a gusoma no kwandika mu rugo
  • Gusoma buri munsi hamwe n’umwana byongera amagambo mashya, gutekereza no gusobanukirwa neza.
  • Shishikariza abana kugira udukaye  bandikamo (journals) cyangwa kwandika inkuru ngufi kugira ngo bamenye kwandika neza.
  • Muganire ku byo basomye kugira ngo barusheho kubyumva.
  1. Kubaka imyumvire myiza ku bijyanye no kwiga
  • Vuga ibintu byiza ku ishuri, ku barimu no ku burezi muri rusange.
  • Garagaza gushishikarira ishuri,ubaze umwana icyo yize uwo munsi.
  • Irinde kugereranya umwana n’abandi kandi wishimire iterambere rye ryihariye /ku giti cye.
  1. Gutoza kwigenga no kugira inshingano
  • Igisha abana gutegura igikapu cy’ishuri, gukoresha  igihe cyabo neza no kwita ku  bintu byabo.
  • Shishikarira kugerageza gukemura ibibazo mbere yo gusaba ubufasha.
  • Ha abana Inshingano nto mu rugo (nko gukora imirimo mito cyangwa gukurikiza gahunda) . Ibi byubaka ikinyabupfura cyigira umumaro no mu masomo.
  1. Kugenzura no kuyobora ikoreshwa ry’ikoranabuhanga
  • Shyiraho igihe ntarengwa cyo gukoresha ecran kandi ugenzure ko ikoreshwa mu buryo bufite akamaro.
  • Shishikariza  gukoresha porogaramu z’uburezi cyangwa ibiganiro byigisha aho kuba iby’imyidagaduro gusa.
  • Ba urugero mu myitwarire yawe nk’umubyeyi  mu gukoresha ikoranabuhanga mu buryo buboneye.
  1. Gufatanya n’abarimu
  • Jya uvugana n’ishuri ukoresheje uburyo butandukanye, witabire inama kandi ushyire mu bikorwa inama uhabwa n’abarezi b’umwana wawe.
  • Witinya  kubaza igihe udasobanukiwe cyangwa utazi neza uburyo bwo gufasha umwana wawe.
  • Ibuka ko abarimu n’ababyeyi ari abafatanyabikorwa bafite intego imwe: Kurera no gutsindisha umwana uko bikwiye.

Umwanzuro

Uburezi ntiburarangirira ku muryango w’ishuri. Iyo ababyeyi bafashije kongerera abana ubumenyi, indangagaciro n’ikinyabupfura mu rugo, bibongerera amahirwe yo gutsinda mu masomo no mu buzima busanzwe. Iyo abarimu n’ababyeyi bafatanyije muri uru  rugendo , abana barakomera kandi bagakura neza.

Yateguwe na : UWINEMA Alice

NO COMMENTS