Urukiko Rukuru rw’u Bwongereza rwafashe icyemezo gikomeye cy’uko abagore bahinduye igitsina (trans women) badahura n’igisobanuro cy’amategeko y’ijambo “umugore” nk’uko riboneka mu Itegeko ry’Uburinganire (Equality Act) ryo mu 2010. Iri tegeko rigamije kurwanya ivangura rishingiye ku gitsina, ariko uru rubanza rushobora kugira ingaruka zikomeye ku burenganzira bw’abantu bahinduye igitsina, cyane cyane mu bijyanye n’ahantu hagenewe igitsina kimwe, ubusumbane mu mishahara, ndetse n’uburenganzira bushingiye kuri materinite. Urubanza rwazanywe n’umuryango For Women Scotland, uharanira uburenganzira bw’abagore bavukanye igitsina cy’abagore. Bwareze Leta ya Scotland bashinja ko yashyizeho amabwiriza ashyira abagore bahinduye igitsina mu cyiciro kimwe n’abagore bavukanye igitsina cy’abagore, bikaba bishobora gushyira mu kaga abagore cyane cyane mu byumba byo kwiyuhagiriramo, mu nzu z’abarwayi no mu bindi bice bigenewe igitsina kimwe.
Abareze bavuze ko ubwo buryo bwo gusobanura “umugore” butesha agaciro ibibazo byihariye abagore bavukanye igitsina cy’abagore bahura na byo, binatuma bagira impungenge z’umutekano n’uburenganzira bwabo.Urukiko Rukuru rw’u Bwongereza rwemeje ko ijambo “umugore” mu Itegeko ry’Uburinganire rigomba gusobanurwa nk’umuntu wavukanye igitsina cy’umugore. Nubwo umuntu ashobora kuba afite icyemezo cy’uko yahinduye igitsina (Gender Recognition Certificate), urukiko rwavuze ko ibi bidahindura igisobanuro cy’amategeko cy’ijambo “igitsina” (sex) nk’uko rikoreshwa muri iryo tegeko.Urukiko rwagaragaje ko Leta ya Scotland yarenze ku nshingano zayo mu gushyiraho igisobanuro gishya mu buryo budafite ishingiro mu mategeko y’igihugu cyose.
Iki cyemezo cyateje impaka ndende mu miryango iharanira uburenganzira bwa muntu n’abaharanira uburenganzira bw’abahindura igitsina. Imiryango nka Stonewall, izwi cyane mu guharanira uburenganzira bw’abaryamana bahuje ibitsina n’abahindura igitsina, yatangaje ko iki cyemezo gisubiza inyuma intambwe yari imaze guterwa mu kurengera uburenganzira bw’abihinduje ibitsina.Hari impungenge ko iki cyemezo kizagira ingaruka ku burenganzira bwo kugera ku serivisi zimwe na zimwe zirimo ubuvuzi, uburezi, imyidagaduro, n’ahandi hahurira abantu benshi.Itorero ry’Abangilikani mu Bwongereza ryakomeje kugirana ibibazo n’amategeko yerekeye impinduka ku gitsina. Mu myemerere yaryo ishingiye ku Byanditswe Byera, igitsina cy’umuntu gishingira ku buryo yavukanye, bityo ntirigire uburenganzira bweruye ku bashaka guhindura igitsina.
Iki cyemezo cy’Urukiko Rukuru gishimangira iyo myemerere, nubwo hari bamwe mu bagize iryo torero batangiye gusaba impinduka zishyira imbere impuhwe n’ubwubahane ku bantu bose, harimo n’abahindura igitsina.iki cyemezo cy’Urukiko Rukuru rw’u Bwongereza kigaragaza ko amategeko y’igihugu agifite igisobanuro gakondo cy’igitsina. Nubwo gishobora gutanga umurongo usobanutse ku ishyirwa mu bikorwa ry’amategeko, hari impungenge ko gishobora gukumira bamwe mu baturage, cyane cyane abahinduye igitsina, mu bijyanye n’uburenganzira bwabo bw’ibanze. Ni icyemezo kiri mu murongo w’imyumvire ya gakondo, ariko gikomeje gutera impaka zishingiye ku burenganzira bwa muntu, ukwishyira ukizana, n’iterambere ry’imibereho myiza y’abantu bose.












