Mu gihe hasigaye iminsi 21 gusa ngo hatangire Imurikagurisha Mpuzamahanga ry’i Kigali ribera i Gikondo, abacuruzi, abashoramari ndetse n’abaturage b’u Rwanda n’abaturutse mu bindi bihugu barimo gutegura uko bazaryitabira, baritezeho byinshi.
Iri murikagurisha, ritegurwa na Rwanda Development Board (RDB) ku bufatanye na Private Sector Federation (PSF), riteganyijwe gutangira ku itariki ya 29 Nyakanga 2025, rikazamara ukwezi kurenga.iri murikagurisha rizaba riba ku nshuro yaryo ya 28, Ni rimwe mu bikorwa binini bihuriza hamwe ibihugu bitandukanye byo ku migabane itandukanye byerekana ibicuruzwa, serivisi, umuco ndetse n’amahirwe y’ubucuruzi.
Mu myaka yashize, iri murikagurisha ryagiye riba umuyoboro w’ingenzi mu guteza imbere ubucuruzi hagati y’u Rwanda n’amahanga. Ryitabirwa n’abantu barenga ibihumbi 300 buri mwaka, rikaba n’umwanya ukomeye ku bashoramari bashaka kwagura amasoko cyangwa gutangiza ibikorwa bishya mu Rwanda.
Abashoramari bo mu bihugu bitandukanye biteganyijwe ko bazitabira, barimo abo muri Kenya, Uganda, Tanzania, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Bushinwa, u Buhinde, Turikiya, u Budage, ndetse n’u Bubiligi. Ibihugu byitabira bifite amahirwe yo kwereka u Rwanda n’akarere ibicuruzwa n’ikoranabuhanga bigezweho.
Uretse ibihugu n’amashyirahamwe mpuzamahanga, abacuruzi b’Abanyarwanda nabo biteguye kumurika ibyo bakora. Abakora ibijyanye n’ubukorikori, ibiribwa n’ibinyobwa, imyenda, ikoranabuhanga, ibikoresho by’ubwubatsi n’abandi bazagira umwanya uhagije wo kwerekana ubushobozi bwabo no gushaka amasoko mashya.
Mukamana Claudine, umucuruzi w’imyenda ikorerwa mu Rwanda, avuga ko ari amahirwe adasanzwe yo kuganira n’abaguzi mpuzamahanga.ati: Buri mwaka nitabira iri murikagurisha. Abantu batugana baturutse mu bihugu byinshi, kandi hari abahita bagira ibyo bagura cyangwa batanga amasoko y’igihe kirekire.
Iri murikagurisha rizibanda cyane ku guteza imbere ubucuruzi bushingiye ku ikoranabuhanga ndetse n’ubucuruzi burengera ibidukikije. Biteganyijwe ko hazagaragaramo udushya twinshi mu bijyanye n’imikoreshereze ya mudasobwa, robotike, ubuhinzi bugezweho n’inganda zitangiza ibidukikije.
RDB imaze gutangaza ko gahunda yo kwakira abashyitsi n’abitabira iri kugenda neza, kandi ko hateganyijwe ubufasha bwihariye ku bashaka guhuza ibikorwa byabo n’amasoko mpuzamahanga. PSF nayo yemeza ko hateguwe ibiganiro byihariye hagati y’abashoramari n’inzego za leta n’abikorera.












