ibice byinshi by’umurwa mukuru wa Nairobi byabaye nk’ibihagaritse ubuzima busanzwe, ubwo polisi yafungaga imihanda minini ndetse igashyira imbaraga nyinshi mu guhagarika imyigaragambyo yateguwe n’abaturage basaba impinduka za politiki n’ubukungu.
Mu gitondo cyo kuya 7nyakanga 2025, imihanda nka Thika Road, Mombasa Road, Waiyaki Way, Juja Road, Ngong Road n’iyindi y’ingenzi yinjira muri Nairobi yari ifunzwe n’inzego z’umutekano. Abapolisi bashyizeho barriere, razor wires ndetse banifashisha imodoka zicira amazi n’ibyuka biryana mu maso (tear gas) mu gukumira abantu bose bashoboraga kwinjira mu mujyi.
Imyigaragambyo yabereye ahantu hatandukanye harimo Kangemi (Nairobi), Nyeri, Embu na Nakuru, aho abaturage bavuga ko barambiwe igitutu cya Leta ya Perezida William Ruto, bayishinja gucecekesha ijwi rya rubanda, ubukene, imisoro ihanitse, n’ubwicanyi bukorwa n’inzego z’umutekano.

Amashusho yagiye atangazwa n’ibitangazamakuru mpuzamahanga nka Reuters na Al Jazeera, yagaragaje urubyiruko rurimo kurwana n’abapolisi, abambaye amakoti ya gisirikari bafite imbunda, ndetse bamwe bari gutwara abakomeretse muri ambulance. Nubwo inzego z’ubuyobozi zivuga ko hari ingamba zafashwe zo kurinda abaturage, hari byibuze umuntu umwe wakomeretse bikomeye naho abandi bafungwa.
Saba Saba ni izina ryatanzwe ku myigaragambyo y’amateka yabaye tariki ya 7 Nyakanga 1990, aho abanye-Kenya basabye ivugururwa ry’imiyoborere ya Leta y’icyo gihe ya Daniel arap Moi. Uyu munsi wibukwa buri mwaka nk’ikirango cy’uburenganzira, demokarasi, no kurwanya ubutegetsi bukandamiza.
Mu 2025, uyu munsi wongeye kwinjirwamo n’ibibazo by’ingutu. Abigaragambya barimo impirimbanyi za politiki, urubyiruko, n’abagize amashyaka atavuga rumwe na Leta bavugaga ko hari “kugaruka kw’igitugu binyuze mu mategeko abangamira imyigaragambyo, gufunga abatavuga rumwe n’ubutegetsi no kwica abaturage.
mumujyiwa Nairobi amaduka yarafunze, amashuri n’ibigo bitanga serivisi rusange byarahagaritswe, imihanda ntiyanyurwagamo, n’abaturage benshi basabwe kuguma mu ngo zabo. Abakora ubucuruzi buciriritse na bo batangaje ko bibasiwe n’igihombo, ndetse bamwe bavuze ko “nta cyatunze umuryango wabo uwo munsi”.
Hari impungenge zikomeje kugaragara mu baturage n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ko imyitwarire ya polisi ishobora gukomeza gutera ubwoba mu bantu, bikaba intandaro y’amakimbirane menshi.
Amashyirahamwe nka Human Rights Watch, Amnesty International, ndetse na za Ambasade zitandukanye zirimo iya Leta Zunze Ubumwe za Amerika zagaragaje impungenge z’uburyo uburenganzira bwo kugaragaza ibitekerezo buri guhonyorwa. Bimwe mu bitekerezo byatanzwe binenga ko “Leta irimo guhindura demokarasi ivu, aho abaturage bategekwakuyiyoboka cyangwa bagahura n’ibibazo.
Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu gihugu, Kithure Kindiki, yavuze ko “ibikorwa byapanzwe n’abashaka guhirika ubutegetsi” kandi ko “Leta izakomeza gukora ibishoboka byose kurinda ituze”. Ariko abatavuga rumwe na Leta bavuga ko iryo jambo ryuje iterabwoba, risobanura ko uburenganzira bwo kwigaragambya busigaye ari icyaha.











